Abacuruza ibikomoka kuri Peteroli batanze litiro 56 000 zizakoreshwa n’imodoka zifashishwa mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 28 Werurwe 2020 saa 10:09
Yasuwe :
0 0

Ishyirahamwe ry’ibigo bitumiza ibikomoka kuri Peteroli mu mahanga n’ababikwirakwiza mu Rwanda (ASSIMPER), ryahaye Guverinoma y’u Rwanda binyuze muri Minisiteri y’Ubuzima, litiro 56 000 za peteroli na lisansi, bifite agaciro ka 60 088 000 Frw.

Ibi bikomoka kuri Peteroli bizakoreshwa n’imodoka zose zirimo kwifashishwa na Minisiteri y’Ubuzima n’inzego bafatanya muri iki gihe cyo kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida w’iri shyirahamwe, Mutaganda Eric Herbez, rivuga ko izi modoka zizanywa ibi bikomoka kuri peteroli zifashishije voucher n’amakarita.

Iri shyirahamwe rivuga ko nk’uko Isi yose yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus, abarigize basanze bagomba kunganira leta mu guhangana n’iki cyorezo binyuze mu guha amavuta urwego rw’ubuzima n’izindi nzego bakorana kugira ngo nibura uko barimo kwiruka bafata abarwayi, mu bukangurambaga n’ibindi, aya mavuta abafashe kugira ngo babashe guhangana n’iki kibazo.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa ASSIMPER, Akumuntu Joseph, yabwiye IGIHE ko ari ngombwa ko abikorera bafatanya na leta muri ibi bihe.

Ati “Iki cyorezo twebwe kitugiraho ingaruka nyinshi cyane nk’abikorera, gukomeza gutinda kwacyo akazi karapfa nubwo ari iby’abanyarwanda bose muri rusange, ariko nk’abikorera biraduhungabanya cyane”.

Imodoka zizajya zinywa aya mavuta ni iza Minisiteri y’ubuzima n’izindi nzego zashyirwaho ariko ziri muri ubu butabazi.

Muri izi litiro ibihumbi 56, Merez Petroleum yatanze litiro 5000, Engen yatanze 5000, Discentre itanga litiro 5000, Mount Meru Petroleum itanga litiro 5000, Source Oil itanga litiro 5000, Energy Solutions Ltd (Enes) itanga litiro 5000, Gaz Oil itanga litiro 4000, SP itanga litiro 10 000, Hashi Energy itanga litiro 5000, Black Star itanga litiro 3000, Mogas itanga litiro 3000 naho Kobil itanga litiro 1000.

Imbangukiragutabara n'izindi modoka zirimo kwifashishwa mu kurwanya Coronavirus nizo zizajya zikoresha iyi lisansi na mazutu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .