Abacururiza mu nyubako nini mu mujyi wa Kigali ntiborohewe n’ubukode bwazo kubera ingaruka za Covid-19

Yanditswe na Ndahayo Emmanuel
Kuya 5 Nzeri 2020 saa 12:24
Yasuwe :
0 0

Bamwe mu bacuruzi bakorera mu nyubako zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, barinubira uburyo ba nyiri nyubako babishyuza amafaranga batinjije, yewe hakaba hari n’abazamuye ibiciro by’ubukode, n’ubwo ubucuruzi muri rusange bwahungabanyijwe cyane n’icyorezo cya Covid-19.

Mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Covid-19, leta y’u Rwanda yashyizeho gahunda ya guma mu rugo yatangiye ku wa 21 Werurwe igeza ku wa 04 Gicurasi, aho ibikorwa byinshi, birimo n’iby’ubucuruzi byahagaritswe.

Nyuma yo gufungura imiryango, hari ubucuruzi butagenze neza nka mbere, kuko n’ubundi ingamba zo gutaha kare n’izindi zo gushyira intera hagati y’abantu zakomeje kudindiza ubucuruzi, inyungu za benshi ziratikira.

Abacuruzi baganiriye na The New Times bavuze ko kuri ubu, nyuma y’izo ngorane zose, bagowe n’ababakodesha inzu bacururizamo, kuko hari abanze kubagabanyiriza ibiciro, abandi bahitamo no kubyongeza.

Hari abafite inzu z’ubucuruzi bumvikanye n’abo bakodesha bemeranya gukuraho ubwishyu bwa Werurwe na Mata, abandi barabugabanya mu gihe hari n’ababwigije inyuma.

Ku rundi ruhande, hari abakodesha inzu baruciye bararumira, basaba ababakodesha kwishyura amafaranga y’amezi yose, ndetse bamwe bazamura ibiciro by’ubukode.

Umwe mu bacururiza ahazwi nka Down Town, yavuze ko ibiciro by’ubukode byiyongereye.

Ati “Mbere ya guma mu rugo, bari baratubwiye ko bazongeza amafaranga y’ubukode, kandi koko barabikoze birengagije gahunda ya guma mu rugo. Ntibigeze batugabanyiriza nk’aho batazi ikibazo [cya Covid-19] kibangamiye Isi”.

Kuri Lambert Ngenzi, ushinzwe imicungire y’inyubako ya Down Town, yavuze ko hari abakodesha bari gukoresha Covid-19 nk’urwitwazo rugamije kwirengagiza inshingano zabo zo kwishyura ubukode.

Yongeyeho ko “Mu bucuruzi nk’ubu, abantu baraza bakanagenda. Sinavuga ko byabayeho gusa mu gihe cya Covid-19. Byahozeho na mbere yayo”.

Ku bacururiza mu nyubako ya Kigali City Mall, yahoze ari UTC, na bo bavuga ko bishyuye ubukode bwa Werurwe na Mata nta gabanyirizwa na rito ribayeho.

Umuyobozi w’inyubako ya CHIC, Olivier Mazimpaka, yavuze ko muri rusange hari abacuruzi bavuye mu nu bakoreragamo, ‘nubwo ari bake’.

Ba nyirinzu zikodeshwa bavuga ko bitoroshye gukuraho amafaranga y’ubukode, kuko izi nyubako zikiri mu nguzanyo zatanzwe zubakwa, ku buryo guhagarika ubukode byaziteranya na banki zabahaye inguzanyo.

Nk’urugero, Mazimpaka yavuze ko inyubako ya CHIC yishyura miliyoni 200 Frw buri kwezi y’umwenda yahawe na banki ubwo yubakwaga, kandi nta handi ayo mafaranga ava hatari mu bukode bw’abayicururizamo.

Inyinshi mu nyubako z'ubucuruzi mu mujyi wa Kigali zifite imyenda ya banki, bigatuma zidahagarika ubukode ku bazikoreramo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .