00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Polisi yaburiye abacuruza rwihishwa ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 17 July 2022 saa 09:42
Yasuwe :

Polisi y’u Rwanda yihanangirije abakora ubucuruzi butemewe bw’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ababibika mu ngo zabo, mu rwego rwo kwirinda impanuka bitera zirimo no kubura ubuzima.

Ibi byatangajwe nyuma y’aho Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano ndetse n’inzego z’ibanze, kuwa Gatatu tariki ya 13 Nyakanga, hafashwe litiro 374 za Mazutu na litiro 3030 z’amavuta ya moteri.

Byafatiwe mu mu nzu z’abacuruzi 10 mu Mudugudu w’ Ihuriro ahazwi ka Juakali, mu Kagali ka Karambo, Umurenge wa Gatenga mu Karere ka Kicukiro.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko amakuru yagejeje ku gufata ayo mavuta yatanzwe n’abaturage ko abacuruzi 10 bayacuruza, nubwo bahise biruka ntibafatwe, ibikorwa byo kubashakisha bikaba bikomeje.

Yagize ati "Polisi yahawe amakuru yizewe ko hari abacuruzi bacururiza ibikomoka kuri Peteroli ahitwa Juakali, kandi ko babicururiza mu maduka ndetse ari naho bayabika."

Yongeyeho ko "Ku wa Gatatu ahagana saa tanu, Polisi ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano nibwo yakoze ibikorwa byo gufata abo bacuruzi, bakigera aho ubwo bucuruzi bukorerwa, abacuruzi babonye inzego z’umutekano bakinga amaduka yabo bariruka, nibwo habayeho gusaka aho bacururizaga bahasanga litiro 374 z’amavuta y’imodoka na litiro 3030 z’amavuta ya moteri (Hydraulic) byose byafatiwe mu nzu icumi z’ubucuruzi."

CIP Twajamahoro yashimiye abaturage batanze amakuru kuri ubu bucuruzi butemewe, ahamagarira abaturage gukomeza gutanga amakuru igihe babonye abantu bakora ubucuruzi butemewe, cyane cyane nk’aba bacururiza ibikomoka kuri peteroli ahantu hatabugenewe kandi bishobora gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga.

Yibukije ko ibikomoka kuri peteroli nka Kerosene, Essence na Mazutu bicururizwa ahantu habugenewe, kugira ngo bidateza impanuka zirimo no kuba byatwika abaturage, yihanangiriza abantu bose babicururiza mu ngo.

Amavuta yafashwe yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kigarama mu gihe ibikorwa byo gufata abayacuruzaga bikomeje.

Ingingo ya 6 y’Itegeko no 85/2013 ryo kuwa 11/9/2013 rigenga ubucuruzi bwa peteroli n’biyikomokaho mu Rwanda iteganya ko Umuntu ukora ubucuruzi bwa peteroli n’ibiyikomokaho ubwo ari bwo bwose agomba kubiherwa uruhushya n’Urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 22 ivuga ko ahantu hihariye h’ububiko bwa peteroli n’ibiyikomokaho n’ahandi ibinyabiziga bitwara peteroli n’ibiyikomokaho biruhukira, bigenwa n’Urwego rubifitiye ububasha.

Polisi yihanangirije abacururiza ahatemewe ibikomoka kuri peteroli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .