Abacururiza mu mujyi wa Rwamagana barinubira abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 9 Gashyantare 2020 saa 01:30
Yasuwe :
0 0

Abatuye mu Mujyi wa Rwamagana n’abahakorera ibikorwa by’ubucuruzi bahangayikishijwe n’ikibazo cy’abana b’inzererezi bakomeje kwiyongera muri uyu mujyi, aho badukanye ibikorwa by’urugomo.

Ukigera mu Mujyi wa Rwamagana uhura n’abana bari hagati y’imyaka irindwi na 12 bagenda basabiriza abandi bicaye iruhande rw’amaduka n’amaresitora.

Aba bana iyo muganiriye bakubwira ko barara mu biraro n’ahandi hantu hatandukanye babona ndetse benshi ugasanga baturuka mu tundi turere bitewe n’impamvu zitandukanye.

Bamwe mu bacuruzi baganiriye na IGIHE bemeza ko aba bana bakomeje kubateza ibibazo ngo kuko bimwe mu bicuruzwa byabo biba biri hanze baza bakabiterura ubundi bakiruka bakajya kubigurisha amafaranga make.

Umwe mu bacuruza imbuto yagize ati “ Ikigaragara birabangamye kuba bano bana urabona nibo Rwanda rw’ejo kuba bariho mu buzima nk’ubu birahangayikishije kandi abenshi bavuga ko bafite ababyeyi. Kubona umwana ungana gutya atinyuka umuntu mukuru akaba yamutera ibuye, ubona ko adafite uburere.”

Uyu mucuruzi yakomeje avuga ko iyo bigeze ku mugoroba batera abantu amabuye kugira ngo uhunge batware ibyo uba uri gucuruza, agasanga ubuyobozi bukwiye gufatira ingamba iki kibazo.

Undi mucuruzi utifuje gutangaza amazina ye na we yagize ati “ Ubu ntabwo tugisohora ibicuruzwa byacu kuko urabisohora bariya bana bakaza ari benshi bagatwara nk’utujerekani tw’amavuta cyangwa ibindi wasohoye ubundi bakiruka, rwose iki kibazo kiraduhangayikishije aba bana barebe uko babitaho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab avuga iki kibazo bakizi ndetse bagiye bashyiraho n’uburyo bwo kugikemura.

Ati “Abo bana baturuka ahantu henshi hanyuranye ariko turabakurikirana umunsi ku wundi abo dufashe binjiye mu Mujyi wa Rwamagana tubanza kubanyuza ahantu tugafata imyirondoro yabo tugashaka ababyeyi babo cyangwa abo bafitanye amasano ya bugufi bashobora kubarera.”

Yongeyeho ati “Abo dusanze badafite imiryango ya bugufi ishobora kubarera dufitanye amasezerano n’Ikigo cya Imizi cyita ku bana niho bagenda bagakomereza amashuri natwe tukajya tubafasha nkuko dufitanye amasezerano n’icyo kigo, ubu abariyo bameze neza.”

Meya Mbonyumuvunyi yanakomeje ashishikariza ababyeyi gufatanya n’ubuyobozi bakakira abo bana ngo kuko ubusanzwe abana barererwa mu miryango kugira ngo bagororoke.

Ku bijyanye nuko aba bana b’inzererezi bari kwiyongera, yavuze ko abenshi badaturuka mu Karere ka Rwamagana ahubwo ngo baturuka mu turere duturanye na Rwamagana.

Hari n’abamwe muri aba bana bajyanwa mu bigo bibitaho bakabitoroka bakagaruka mu muhanda nyuma ngo bakazasubira gusaba ubuyobozi kubasubizayo.

Abana b'inzererezi bakomeje kwiyongera mu mujyi wa Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .