Isoko rya Kirehe rikorerwamo n’abarenga 3500. Bamwe mu baganiriye na IGIHE bavuze ko rishaje kandi ryanabaye rito ku buryo abenshi basigaye bacururiza hasi, bigatuma ibicuruzwa byabo byangirika.
Ngendahimana Emmanuel ucuruza imbuto yagize ati "Iyo imvura iguye ibintu byacu bijyamo amazi, nkatwe ducuruza imbuto zihita zibora. Ikindi ni uko iyo haguye imvura cyangwa izuba ryinshi twe dukorera hanze ntabwo tubona abakiliya, abenshi bigira ahasakaye. Twasaba ko rero bakwagura isoko bakanarisakara cyangwa bakaryubaka mu buryo bujyanye n’igihe."
Mukamukiza Olive ucuruza ibitoki, yavuze ko iyo bimaze amasaha abiri ku zuba bihita byangirika, agasaba ubuyobozi kubafasha bakabona isoko ryiza rijyanye n’igihe. Yongeyeho ko ikindi kibababaza ari uko basora amafaranga amwe n’abantu bakorera ahantu hatwikiriye.
Kakuze Zawadi ucuruza inyanya, we yavuze ko kubera gucururiza hasi hari ubwo abantu babanyurira mu bicuruzwa bakabikandagira cyangwa ngo hanyura imodoka bikabasaba kuba babikuyeho.
Ati “Ni ibintu bitubangamiye cyane ku buryo hakenewe isoko ryiza kandi rinini twese twakoreramo, ubuyobozi buhora butubwira ko iri soko rizubakwa ariko bimaze igihe kinini nta kintu kirakorwa.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, yavuze ko ubwo hubakwaga Isoko rya Nyakarambi mu myaka yashize, hari hatuye abaturage bake bagiye biyongera kugeza ubwo isoko rihari ribaye rito. Yijeje abaturage ko iki kibazo bakizi kandi ko hari icyo bateganya kugikoraho.
Ati “Turabasaba kuba bihanganye, twanabamenyesheje gahunda ihari yo kubaka isoko rishya, turifuza ko muri uyu mwaka hagati nibiba bishobotse ko twazatangira kubaka isoko rigezweho."
Yakomeje agira ati “Hari gahunda yo kubaka isoko rya kijyambere rya Nyakarambi mu mushinga twita ‘Nyakarambi Modern Market’. Uyu mushinga tuwufatanyije n’abikorera bo mu Karere ka Kirehe, ubu bamaze gufunguza kompanyi, batangiye gushyira hamwe amafaranga, banatangiye kuvugana n’ibigo by’imari. Ubu bageze ku gusaba ubutaka kuri Leta kandi ubusabe babugejeje kuri Minisiteri y’Ibidukikije.”
Meya Rangira yavuze ko bizeye neza ko ubwo butaka abikorera bari gusaba nibamara kubwegurirwa neza imirimo yo kuryubaka izahita itangira.
Yavuze ko kandi hazubakwa isoko ryiza rigezweho ririmo imiryango yo gukoreramo n’ibiro byinshi.
Isoko rya Nyakarambi riherereye mu Murenge wa Kirehe rikorerwamo n’abacuruzi 3523, mu gihe riremwa n’abaturage barenga ibihumbi 20 buri wa Kabiri na buri wa Kane.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!