00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacungagereza basabwe kwirinda umuco wo kudahana woretse u Rwanda

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 17 May 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Abakozi b’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora, RCS, basabwe kwirinda umuco wo kudahana waranze ubuyobozi bwateguye bukanakora Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Ibi, ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 abakoraga mu magereza bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, mu gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki 17 Gicurasi 2024 ku Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nyuma yo gusura ibice by’Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi no kuganirizwa amateka, Nagiriwubuntu Dieudonné yagarutse ku miyoborere mibi yagejeje u Rwanda kuri jenoside yitsa ku muco wo kudahana waranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri.

Yagize ati “ Umuco wo kudahana warimakajwe kuko abatutsi batangiye gutotezwa kuva kera. Ntabwo jenoside yari gushoboka iyo idashyigikirwa n’ubuyobozi bw’igihugu rero hari kanewe ubutandukanye kugira ngo ihagarare bityo ingabo zahoze ari iza APR zitangira kuyihagarika.”

Yakomeje avuga ko nyuma ya jenoside, abayikoze batangiye kuyihakana, mu gihe FPR yo yatangiye gucyura impunzi.

Ati “Abakoze jenoside bamaze kubona ko batsinzwe, bazanye amayeri yo kuyihakana. Ku rundi ruhande FPR yo yatangiye gucyura impunzi bitandukanye n’ubuyobozi bwashize. Buri wese mu nshingano ze turasabwa kwigisha abakiri bato ko dufite inshingano zo kurwanya no guhangana n’abapfobya jenoside.”

Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi yavuze ko abakora muri uru rwego bafite akazi ko kwigisha abagifungiwe ibyaha bya jenoside n’ibyo bifitanye isano.

Ati “Turasabwa kwigisha cyane abagifungiwe ibyaha bya jenoside n’ibyo bifitanye isano, gutanga amakuru, guhinduka no gusaba imbabazi.”

Yakomeje agira ati “Twese dukwiye kurangwa n’ubutwari, ubupfura n’ubunyangamugayo. Tugomba guharanira ko Jenoside itazongera kubaho ukundi tunahangana n’abayipfobya duharanira iterambere ry’igihugu cyacu.”

By’umwihariko muri uyu muhango, RCS yibukaga abakoraga mu magereza bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bagera kuri 18, mu gihe hagikomeje gushakishwa amakuru n’amateka y’abandi.

Abakozi ba RCS bashyira indabo ku mva zishyinguyemo abatutsi bazize Jenoside
Kuri iyi nshuro, RCS yibukaga abagera kuri 18 bishwe muri jenoside yakoerewe abatutsi
Nagiriwubuntu Dieudonné yagarutse ku miyoborere yimakaje umuco wo kudahana woretse u Rwanda
Muri uyu muhango hakanwe urumuri rw'icyizere
Komiseri Mukuru wa RCS, CGP Evariste Murenzi yasabye abakora muri uru rwego kwigisha abagifungiwe ibyaha bya jenoside n'ibyo bifitanye isano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .