Umuvugizi wa RCS, CSP Kubwimana Thérèse, kuri uyu wa 2 Gicurasi 2024 yatangarije IGIHE ko aba bacungagereza bari bakurikiranweho amakosa atandukanye bafunguwe ku wa 29 Mata.
CSP Kubwimana yabajijwe niba aba bacungagereza barekuwe nk’uko byari bikomeje kuvugwa, asubiza ati “Yego ni byo.”, ku gihe bafunguriwe ati “Ku wa Kabiri.”
Bamwe muri aba bacungagereza babwiye itangazamakuru ko bamaze igihe kigera ku mezi atanu bafungiwe muri iki kigo kibamo ishami rya RCS rishinzwe imyitwarire.
Hari amakuru yavugaga ko tariki ya 19 Mata 2024 batangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara bavuga ko bafungiwe ubusa, ariko CSP Kubwimana aherutse gutangaza ko aya makuru atari ukuri.
Yasobanuye ko aba bacungagereza bari bafunzwe mu buryo bwemewe n’amategeko, bityo ngo nta muntu byari bikwiye gutera ikibazo.
Ati “Bariyo mu buryo bwemewe n’amategeko atugenga, cyane ko turi Urwego rwihariye. Kuba hari abantu bakoze amakosa bari gukurikiranwa, sinumva ko ari ikintu cyagakwiye guhuruza inzego.”
CSP Kubwimana yatangaje muri aba bacungagereza, hari abashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abahagaritswe by’agateganyo ndetse n’abo biteganyijwe ko basubira mu kazi.
Ati “Hari abashyikirijwe RIB, hari abahagaritswe by’agateganyo, hari n’abazagaruka mu kazi. Ni ibyiciro bitatu.”
CSP Kubwimana aherutse gutangariza IGIHE ko iyo umukozi wa RCS akoze amakosa atuma ajyanwa mu nkiko, hari ubwo biba ngombwa ko avanwa mu kazi, ariko ko hari ubwo uru rwego rufata icyemezo cyo kubahana kugira ngo bitekerezeho, bahindure imyitwarire kugira ngo bazakore neza kurushaho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!