00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi n’abana barwariye mu bitaro bya Kibagabaga bahawe ifu ya Nootri irwanya imirire mibi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 13 June 2019 saa 10:02
Yasuwe :

Ababyeyi bagera kuri 20 n’abana babo barwariye mu bitaro bya Kibagabaga by’umwihariko abatishoboye bafite ikibazo cy’imirire mibi, bashyikirijwe ifu y’igikoma ya ‘Nootri’ ifasha mu guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi.

Kuri uyu wa Kane tariki 13 Kamena 2019, nibwo aba babyeyi n’abana bahawe ifu y’igikoma ya Nootri, imwe mu zikorwa n’Uruganda AIF (African Improved Food) rukora ubwoko butandukanye bw’ifu zikungahaye ku ntugamubiri.

Teta Mbabazi Nadine watangije iyi gahunda ya ‘Jesus Care for Kids’ yabwiye IGIHE ko yayitangije agamije kugira uruhare mu gufasha no guhumuriza abatabasha kubona iby’ibanze birimo ibiribwa n’ubuvuzi.

Yagize ati “Ndi umubyeyi w’abana bane kandi ukijijwe, naratekereje nti niba Imana yarampaye umugisha wo kuba ntabura ubuvuzi cyangwa ibyo kurya ni kuki njyewe ntafasha abatabasha kubona iby’ibanze?”

Mbabazi avuga ko yatangiye ibi bikorwa by’urukundo mu 2010, aho yagiye afasha abarwayi mu bitaro birimo ibya CHUK n’ahandi hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ariko ngo afite gahunda yo kujya no mu bindi bitaro.

Ni ibintu akora afashijwemo n’abagiraneza barimo abamutera inkunga mu buryo butandukanye, kuri iyi nshuro akaba yashyigikiwe n’uruganda Africa Improved Food.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri AIF, Aretha M Rwagasore yavuze ko impamvu bashyigikiye Mbabazi muri iyi gahunda ye ya ‘Jesus Care for Kids’ ari ukugira ngo bakomeze urugamba barimo rwo kurwanya imirire mibi.

Rwagasore yagize ati “Imirire mibi ihangayikishije igihugu, niyo mpamvu dukorana n’ibitaro n’imiryango itandukanye mu gushaka igisubizo cy’iki kibazo kandi twizeye ko tuzagera ku ntego.”

Uwambajimana Theresia wahawe ifu ya Nootri, yavuze ko ari muri ibi bitaro nyuma yo kuza kubyara abana b’impanga umwe agapfa undi akaba ari mu byuma bimwitaho kuko yamubyaye atagejeje igihe kandi nta bushobozi afite bwo kubona igikoma nk’umubyeyi.

Yagize ati “Nta bushobozi mfite bwo kwiyishyurira ibitaro n’imiti ivura uwo mwana, nahawe ifu n’aba bakozi b’Imana izamfasha kuko mfite n’abana bato nzajya mbatekera igikoma.”

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, aherutse kubwira IGIHE ko bihaye intego y’uko ikibazo cyo kugwingira n’imirire mibi bigomba kuba umugani mu Rwanda mu minsi iri imbere.

Ati “Twihaye intego y’uko tuzaba twagabanyije kugwingira kugeza ku kigero cya 19% mu 2024. Bivuze ko buri mwaka tuzajya tugabanyaho 2.2%. Iyo ni imibare iri hejuru cyane mu bijyanye no kugabanya kugwingira.”

Africa Improved Foods yashyize imbaraga mu kurwanya imirire mibi aho kuri ubu itanga ubufasha binyuze muri gahunda ifatanyamo na Leta y’u Rwanda yo kugeza ifu ya shisha kibondo ku baturage bo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe.

Uru ruganda rwa AIF, rukora ifu z’ubwoko burimo ‘Nootri mama’ na ‘Nootri Toto’, ‘Shisha Kibondo’, ‘Super’ zose zikorwa mu bihingwa birimo Ibigori na Soya.

Abahawe ifu ya Nootri izabafasha mu kurwanya imirire mibi
Bari bafite akanyamuneza ku maso nyuma yo guhabwa ifu y'igikoma
Ifu ya Nootri family yahawe ababyeyi n'abana barwariye Kibagabaga
Teta Mbabazi Nadine watangije iyi gahunda ya ‘Jesus Care for Kids’ abasobanurira uko bateka iyi fu ya Nootri family bahawe
Teta Mbabazi Nadine watangije iyi gahunda ya ‘Jesus Care for Kids’ afite gahunda yo kurandura imirire mibi
Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’itumanaho muri AIF, Aretha M Rwagasore yavuze ko bashyize imbere icyarandura burundu ikibazo cy'imirire mibi
Uwambajimana Theresia wahawe ifu ya Nootri yavuze ko imufasha nk'umuntu wabyaye

Amafoto: Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .