Ababyeyi batunzwe agatoki kuba nyirabayazana w’inda ziterwa abangavu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 1 Ukuboza 2020 saa 08:12
Yasuwe :
0 0

Uko imyaka ishira indi igataha, umubare w’abangavu baterwa inda ugenda wiyongera. Nko kuva muri Mutarama uyu mwaka kugeza mu Ugushyingo, mu Ntara y’Iburengerazuba honyine abangavu bagera ku 1500 batewe inda, ahanini bitewe n’ingaruka za Coronavirus zatumye abana bamara amezi hafi umunani batari ku mashuri.

Ababyeyi ni bamwe mu batungwa agatoki kuri ubwo bwiyongere kubera kudaha abana babo amakuru ajyanye n’imyororokere, rimwe na rimwe abana bakajya kuyishakira bakabona adahuye n’ukuri.

Umuhire Liliane afite imyaka 12, yiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza kuri GS Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Yavuze ko hari ababyeyi bagira isoni zo kubwira abana babo amakuru ajyanye n’imyororokere, bigatuma bajya kuyishakira.

Ati “Hari ababyeyi batabyumva bakababwira ko ari ibishitani. Nanjye bwa mbere ababyeyi banjye ntaho bari bataniye n’abo ngabo gusa wenda babonaga ntarajya muri icyo gihe. Batangiye kumva ko mbizi, babona ntahana ibitabo bahise bambwira bati reka tukunganire, basasa inzobe ndabimenya.”

Niyigena Henriette wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye mu karere ka Gasabo, yasabye ko nubwo abana bahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, n’ababyeyi babikeneye kugira ngo bamenye neza uko basobanurira abana babo.

Ati “N’ababyeyi bakwiriye guhabwa amahugurwa yo kuganiriza abana babo. Biba bisaba ngo ababyeyi baganirize abana ntacyo babahishe. Abatwaye inda nabo hari igihe bahungabanywa, bakamubwira ngo uri igiki kandi ntabwo ubuzima buba buhagaze. Umwana mufashe nk’umubyeyi, umubwire uti ubutaha ntuzabisubiremo.”

Birasa Jean Paul, ni umubyeyi uvuga ko mbere yo guhabwa amahugurwa ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yagiraga isoni zo kubwira abana be ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, yumva ko ari ibishitani.

Ati “Amahugurwa twagiye duhabwa byaradutinyuye kuko twagiraga ipfunwe cyangwa gutinya kugira icyo tuvuga ku bijyanye n’imyororokere ku bana b’abangavu n’ingimbi. Tumaze gukora amahugurwa twaratinyutse, ibyo twitaga ko ari ibishitani, ibyo twagiragamo isoni twaratinyutse turabaganiriza.”

Save Generations Organisation, ni umuryango ufite mu ntego zawo gufasha urubyiruko kumenya amakuru ajyanye n’ubuzima bw’imyororokere. Umuyobozi Mukuru wawo, Yvette Nyinawumuntu, yavuze ko biyemeje gukora ibyo kuko basanze ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bifatwa uko bitari mu Rwanda.

Yagize ati “Twasanze ikintu kigendanye n’ubuzima bw’imyororokere mu muryango nyarwanda kitarakirwa nk’amakuru akwiriye guhabwa umwana, ugasanga birabarwa nk’ibishitani cyangwa nk’ibintu bidakwiriye kuganirizwa umwana. Twahisemo guhugura ababyeyi kugira ngo bumve ko mu bumenyi umwana akeneye harimo no kumenya imiterere y’umubiri we n’imikorere yawo.”

Nyinawumuntu yavuze ko guhisha umwana amakuru ajyanye n’imikorere y’umubiri we, ntacyo bimaze kuko birangira agiye kuyishakira rimwe na rimwe akabona atandukanye n’ay’ukuri.

Ati “Byagiye bigaragara ko abana benshi bari bafite amakuru y’ibihuha kuko atari ikintu bigira mu muryango, no ku ishuri bakabibawirana ipfunwe. Byanze bikunze wa mwana arakura kandi akagenda yibonaho za mpinduka. Ya matsiko azakomeza kuyagira. Icyangombwa si ukubimuhisha ahubwo ni ukubimubwira mu buryo yumva, bishingiye ku myaka ye kugira ngo atazashukwa.”

Umuhire Liliane, yemeza ko amakuru afite ku buzima bw’imyororokere bigoye ngo abe yashukwa kubera ubumenyi buke, ari nabyo bikunze kuba ku bangavu benshi baterwa inda.

Yagize ati “Iyo mbonye ibimenyetso kuri njyewe bigaragaza ko nagize mu bwangavu ntabwo ntinya. Hari abatinya kuko badafite amakuru ahagije ariko iyo ufite amakuru ahagije nta bwoba ugira. Byatumye ntata umutwe kubera ubwoba.Umenya uko wirinda mu gihe by’ubwangangavu.”

Umuyobozi wa GS Kabuga, Nkurunziza Jean Bosco, yemeza ko kuba umwana yahabwa amakuru y’ubuzima bw’imyororokere, bitanga umusaruro. Ahereye ku kigo cye, ngo abana bagiye bahabwa amahugurwa byarabatinyuye kandi bigabanya n’umubare w’abaterwaga inda zitifuzwa.

Ati “Hari ibyo abana babaga batazi bagendaga bitoragurira, rimwe na rimwe bakabifata ari ibice ariko ubu amakuru abana baba bafite aba yizewe kandi ariyo. Gutwara inda byaragabanyutse uretse ko tutakwirengagiza n’ingaruka za Covid-19. Abana bamaze gutwita bageze kuri batatu ariko namwe murabizi amezi umunani abana bibereye mu ngo. Byarashobokaga ko bari kuba ari benshi batwaye inda ariko uko kugabanyuka numva ntashidikanya ko ari ubumneyi bahawe ku myororokere.”

Hari impungenge ko kubera ingaruka za Coronavirus zatumye abana bamara igihe kini batari ku mashuri, bizatuma umubare w’abangavu baterwa inda urushaho kwiyongera.

Abana b'abangavu n'ingimbi bemeza ko kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere bigira uruhare mu kwiyongera kw'inda ziterwa abangavu
Kwigisha abana ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere hakiri kare, byagaragajwe nk'uburyo bwiza bwo kubarinda ingaruka zo kutabimenya
Umuryango Save Generations Organisations watangiye gutanga amahugurwa ku babyeyi ngo bamenye uko basobanurira abana babo ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere
Umuyobozi Mukuru wa Save Generations Organisations, Yvette Nyinawumuntu yavuze ko guhisha umwana amakuru ajyanye n’imikorere y’umubiri we, ntacyo bimaze kuko bituma ajya kwishakira aye akaba yabeshywa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .