Ababyeyi basabwe kwiminjiramo agafu mu kwigisha abana ubuzima bw’imyororokere

Yanditswe na Ishimwe Deborah
Kuya 14 Nzeri 2020 saa 07:00
Yasuwe :
0 0

Amezi asaga atandatu arashize COVID-19 igeze mu Rwanda; ni igihe kingana n’iminsi abana bamaze batari ku mashuri amaze igihe afunzwe mu kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kuva tariki ya 14 Werurwe mu Rwanda hagaragaye umurwayi wa mbere wa COVID-19, tariki ya 15 na 16 amashuri yahise afungwa, abanyeshuri basubira mu ngo hirindwa ko bakwandura Coronavirus.

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango yakunze gushishikariza ababyeyi kurinda abana babo kujya mu ngeso mbi no kubarinda ababasambanya nubwo hari aho byagiye birengwaho hakagaragara imibare y’abana basambanyijwe.

Ababyeyi basabwa gukomeza kwigengesera no kubera maso abana babo muri ibi bihe bigoye.

Abana n’ababyeyi baganiriye na RBA bose bahuriza ku mumaro wo kubigisha ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, aho bavuga ko ari intwaro yo kurwanya ibishuko ku bangavu.

Umwe mu babyeyi bafite abana bakiri bato yagize ati “Abana baba bibaza igihe ibi bizashirira, gusa bitewe n’uko bashobora guhura n’ibishuko bisaba kumuba hafi umuntu akamuganiriza ku buzima bw’imyororokere ku buryo ibintu byose bizajya kumugeraho abizi.”

Abakiri bato bavuga ko iyo ababyeyi babo babigishije ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bibafasha kumenya uko birinda ibishuko.

Uwobasa Grace yakomeje ati “Twicarana na mama nimugoroba akambwira uko ngomba kwitwara ndetse ko umuhungu ashobora kukwereka urukundo afite ikindi agushakaho. Rero umuhungu ntabwo yanshuka ngo nshukike bitewe n’uko mama yanganirije, mpita muhakanira cyangwa nahura n’ibindi bishuko nkamenya uko mbirwanya.”

Mugenzi we Moussa Gisa nawe yagize ati “Kuganirizwa ubuzima bw’imyororokere byamfashije kumenya imikorere n’imihindagurikire y’umubiri wanjye, bambwira n’ingaruka nahura nazo igihe nakishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.”

Mu gukomeza kuba kwihugura ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, Dr Muhungu Hirwa Slyvain na bagenzi be bashinze urubuga bise TANTINE, ruzajya rufasha urubyiruko kubona amakuru y’imyororokere.

Yagize ati “Tubigisha imiterere y’imyanya myibarukiro, imikorere yayo ndetse n’impinduka zibaho uko umwana agenda akura, tukabigisha n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Inzobere mu buzima bw’Imyororokere, Dr Mazimpaka Anicet, avuga ko kuba abana bari mu rugo muri ibi bihe bishobora guha urwaho ababashuka babashora mu ngeso mbi bitewe n’imihindagurikire y’imibiri yabo.

Ati “Abari mu kigero cy’imyaka 10 na 20 usanga imibiri yabo yaratangiye gukora imisemburo ibaganisha kuba abagabo, abandi abagore ndetse ikaba yabatera ubushyuhe bituma yumva akeneye inshuti badahuje igitsina, ku buryo bishobora gutuma bishora mu ngeso mbi bakaba banatwara inda z’imburagihe mu gihe bataganirijwe.”

Dr Mazimpaka asaba urubyiruko kuba iruhande rw’ababyeyi bakumva impanuro zabo kuko nabo banyuze mu gihe bagezemo ndetse banagira ikibazo cyangwa bakibonaho impinduka bakihutira kubibabwira.

Abangavu baterwa inda z’imburagihe bavuga ko iyo baba baraganirijwe n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere ibyababayeho bitari kuba.

Kutagira amakuru mpamo ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, ni kimwe mu bituma abangavu n’ingimbi babeshywa ku bijyanye n’ubuzima bwabo. Hari bamwe bahitamo kwifashisha imbuga nkoranyambaga bashaka kumenya ibijyanye n’imibereho yabo.

Mu Karere ka Rwamagana gusa kuva muri Werurwe kugera muri Kamena 2020 hagaragaye abangavu basaga 150 batewe inda.

Imibare iheruka yo mu 2016 ya MIGEPROF igaragaza ko abangavu 17,500 bari hagati y’imyaka 15-17 batewe inda, bivuze ko nibura abana 47 bavukaga buri munsi.

Buri mwaka umubare w'abangavu baterwa inda uriyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .