00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gusura abanyeshuri bacumbikirwa byongeye gufungurwa

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 25 October 2024 saa 08:49
Yasuwe :

Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, yamenyesheje ababyeyi n’ibigo by’amashuri ko ibikorwa byo ku mashuri, birimo gusura abanyeshuri bacumbikirwa, imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe, byemerewe gusubukurwa ariko hakubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Virusi ya Marburg.

Ku wa 02 Ukwakira 2024 ni bwo MINEDUC, yari menyesheje ababyeyi ko igikorwa cyo gusura abanyeshuri bacumbikirwa mu bigo by’amashuri kizwi nka ’visite’ cyahagaritswe by’agateganyo mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya Marburg.

Icyo gihe iyo minisiteri yavuze ko iki gikorwa kizasubukurwa nyuma y’isuzuma izakora ifatanyije n’inzego zishinzwe ubuzima.

Kuri iyi nshuro iyi minisiteri yavuze ko gusubukura ibyo bikorwa byakozwe hashingiwe ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye na virusi ya Marburg mu Rwanda.

Mu itangazo bakomeje bati “Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri birasubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo. Imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe byemerewe gusubukura, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.”

MINEDUC yakomeje isobanura ko uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.

Yasabye abo mu burezi gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda Marburg, by’umwihariko himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basabwe kandi gukomeza kugenzura igihe haba hari umunyeshuri ufite ibimenyetso bya Marburg bakihutira guhamagara 114 kugira ngo ahabwe ubufasha bukwiye.

Tariki 27 Nzeri 2024 ni bwo umurwayi wa mbere wa Marburg yagaragaye mu bitaro byo mu Rwanda.

Kuva yagaragara yarahashyijwe, aho kugeza ku wa 24 Ukwakira 2024 imibare ya Minisante yagaragazaga ko abantu 64 ari bo bayigaragaweho, batatu bakaba bari kwitabwaho, 15 yarabishe, 46 bamaze kuyikira mu gihe abapimwe kuri uwo munsi ari 5073.

Gusura abanyeshuri bacumbikirwa byafunguwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .