Ababyeyi bahishira abateye inda abana babo basabiwe ibihano

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 9 Ukuboza 2020 saa 12:23
Yasuwe :
0 0

Ikibazo cy’abangavu baterwa inda gikomeje gufata indi ntera hirya no hino mu gihugu, ku buryo umunsi ku wundi havugwa abangavu basambanyijwe ariko ababikoze ntibagezwe imbere y’ubutabera ngo babiryozwe.

Izamuka ry’abangavu baterwa inda rigaragazwa n’imibare ishyirwa hanze aho bigaragara ko mu 2016 abasambanyijwe bagaterwa inda z’imburagihe mu gihugu hose bari 17849, mu 2017 baba 17337 naho mu 2018 bagera ku 19832.

Iyi mibare ni iy’ababa bamenyekanye ariko hari n’abatamenyekana ahanini bitewe no kuba hari ababyeyi bahishira abateye abana babo inda bitewe kuko baba babizeza.

Mu nama yateguwe n’Umurango w’Urubyiruko uharanira Uburenganzira bwa Muntu n’Iterambere (AJPRODHO-JIJUKIRWA), yahuje ibigo bya leta biharanira uburenganzira bwa muntu, hagaragajwe ko ababyeyi bagira ihishira bitewe no gushakira inyungu mu bateye abana inda.

Ubwo haganirwaga ku buryo hakubakwa umuryango uzira ihohoterwa, hagaragarajwe ko ababyeyi bakwiye gufata iyambere mu kurinda abangavu guterwa inda ,ndetse n’ ahagaragaye iki kibazo hakirindwa ihishira.

Bene abo babyeyi ngo usanga bafite gahunda zo kwiyunga nk’imiryango n’abaturanyi ndetse uwateye inda umwana agacibwa aricyo gihuma ababyeyi benshi amaso ntibatange amakuru.

Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ababyeyi bakwiye kureka gushakira indonke mu babangirije abana, ahubwo bagatanga amakuru kuko nta cyiza baba babifuriza cyane ko akenshi usanga n’ibyo babemereye batabibaha igihe kirere.

Ibi byashimangiwe n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu n’ubwa abagore, Sangwa Sylvie, wavuze ko ababyeyi bahishira abateye inda abana babo bitewe n’ibyo baba bemerewe ko bazafashwa.

Ati “Hari ubwo umwana aterwa inda bigahishirwa iyo mu miryango kuko umwe wahohoteye umwana yabemereye kuzabafasha, usanga bahishira, wa mwana watewe inda ntabashe kubona ubutabera kuko umwana ntazijyana kuri RIB umubyeyi ashyigikiye umwe wamuhohoteye.”

Yakomeje avuga ko aba babyeyi bakwiye gufatirwa ibihano kuko kuba hari ababyeyi bamenyekana ko bahishiriye amakuru y’abateye abana inda ntibahanwe.

Ati “Aba babyeyi baba bakwiye guhanwa kubera ko baba bahishiriye umunyacyaha, ariko biratangaje ko nta mubyeyi turabona yahaniwe guhisha amakuru y’uwateye inda umwana.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA, Anthony Businge, wavuze ko iki ari ikibazo gihangayikishije cyane kuko usanga imiryango ihishirana bigatuma uwahohotewe atamenyekana ngo afashwe.

Ati “ Iki ni ikibazo gihangayikishije cyane kuko usanga imiryango ihishirana akenshi kuko baba badashaka kwiteranya cyangwa uwateye inda yiyemeje kuba se w’umwana no kuzamufasha .”

“Ababyeyi bagatekereza ko kujya kumurega ari ukumufungisha ntibagire icyo bunguka kandi hari ibyo yabemereye bakabona batazabibona, ibyo bigatuma wa mwana adahabwa ubutabera cyangwa ngo afashwe n’inzego z’ubuzima.”

Ingingo ya 133 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano ivuga ko uhamijwe icyaha cyo gusambanya umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu.

Iyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Sangwa Sylvie yavuze ko ababyeyi bahishira abasambanyije abana bakwiye gufatirwa ibihano
Abitabiriye iyi nama bagaragaje ko ikibazo cy'abana baterwa inda gikwiye gushyirwamo imbaraga zidasanzwe
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AJPRODHO-JIJUKIRWA, Anthony Businge, yavuze ko guhishira abatera abangavu inda ari ikibazo gihangayikishije
Abari bitabiriye iyi nama basabiye ibihano ababyeyi bashakira indonke ku bateye inda abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .