Ibi byavuzwe na bamwe mu babyeyi basuye iri shuri ku wa 22 Werurwe 2025, biturutse ku mahirwe yari yashyizweho ku bifuza kurisura bose. Ababyeyi n’abana barisuye batemberejwe ibice bitandukanye ndetse basobanurirwa imikorere yaryo.
Umwe mu babyeyi basuye iri shuri, Nkuranga Alphonse, yabwiye IGIHE ko icyo yakunze ari uko rifite uburezi bwibanda ku munyeshuri ku giti cye (Student centered Learning).
Muri ubu buryo bwo kwigisha, umunyeshuri ahabwa umwanya w’ingenzi mu myigire.
Ni we ugaragaza uruhare runini mu kumenya, gutekereza no gukemura ibibazo, mu gihe umwarimu amufasha akamuyobora kandi akamuha ibikoresho bikenewe kugira ngo yige neza.
Nkuranga yakomeje avuga ko ikindi gishya yabonye muri iri shuri, ari uburyo abana badahabwa amasomo yo mu ishuri gusa ahubwo bagira n’ubundi bumenyi ku ruhande, nko kudoda n’ibijyanye n’imideli, ubugeni burimo gushushanya, kubaza n’ibindi.
Nkuranga yavuze ko iri shuri riri ku rwego rwo hejuru, asaba abandi babyeyi kuzaza bakihera ijisho.
Yagize ati “Icyo nasaba ababyeyi ni ukuza kwirebera ndetse bakazana n’abana babo, buriya wahageze ugakunda ibyaho bituma utekereza ku buryo umwana wawe na we yahagera.”
Umuyobozi wa Ntare Louisenlund, Damien Paul Vassallo, yavuze ko gushyiraho umunsi nk’uyu, ababyeyi n’abana bajya gusura ishuri, bibaha amahirwe yo gushira amatsiko, bakandikisha abana bazi neza ibyo ishuri ritanga.
Yakomeje avuga ko yizeye ubushobozi bw’ishuri ayobora ndetse ko bakora ibishoboka byose kugira ngo abanyeshuri babone ubumenyi bwose bakenera.
Yagize ati “Nizera ko abanyeshuri biga muri Ntare Louisenlund babona ubumenyi bwiza bushoboka, buzabafasha kugera ku ntego n’inzozi zabo z’ahazaza, niba hari utabyizeye azaze yirebere.”
Ntare Louisenlund, ni ishuri ryatangiye mu 2024. Kugeza ubu rifite abanyeshuri bakabakaba 140.
Ryubatswe ku gitekerezo cy’abanyeshuri bize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School ryo muri Uganda barimo Perezida Paul Kagame na Perezida Yoweri Kaguta Museveni uyobora Uganda.
Ni ishuri riha amahirwe impano z’abana izo ari zose haba mu bijyanye n’imyitozo ngororamubiri kuko rifite ibibuga birimo icy’umupira w’amaguru, Basketball, cricket, volleyball n’ibindi.
Si ibyo gusa kuko haba n’amashuri yigisha ibijyanye n’ubudozi no guhanga imideli, gushushanya no gukora ibintu binyuranye mu mbaho nk’imitako, imikino ya karate, kubyina ndetse n’abakunda imikino yo koga ntibasigaye.
Iri shuri ryubatswe mu Mudugudu wa Musagara, Akagari ka Kanazi mu Murenge wa Nyamata, Akarere ka Bugesera.
Niba ushaka kwiyandikisha kwiga muri iri shuri kanda hano.
























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!