00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyeyi bagaragaje zimwe mu mpamvu zitera abana babo kujya mu mirire mibi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 29 Mutarama 2023 saa 11:45
Yasuwe :

Imirire mibi by’umwihariko muri Afurika niyo ituma habaho ikibazo cy’igwingira ry’abana kuko imibare y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF, igaragaza ko abana bagwingiye muri Afurika bangana na 30.7%.

Ku ruhande rw’u Rwanda, ubushakashatsi buheruka gukorwa ku bijyanye n’imibereho y’ingo, DHS 2019-2020, bwagaragaje ko n’ubwo hari ingamba zafashwe mu guhashya imirire mibi ariko hari abana bagifite icyo kibazo.

Bwagaragaje ko igwingira ryavuye kuri 48% muri 2000, rigera kuri 38% mu 2015 mu gihe abana bagwingira bari bageze kuri 33% mu 2020.

Ikigero gifatwa nk’icyakwihanganirwa mu mirire mibi inzobere zivuga ko ari 20%. Ni ukuvuga ko u Rwanda rugifite urugamba rukoneye rwo kurwana kuko rwo ruri ku kigero cya 33%.

Ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera by’umwihariko abo mu Murenge wa Ntarama bafite abana babo bagize ibibazo by’imirere mibi, basobanura ko ubushobozi buke buri mu byatumye abana babo bajya mu mirire mibi.

Abana b’aba babyeyi basigaye bafashwa binyuze mu bufatanye bw’Ikigo Gasore Serge Foundation n’abandi bafatanyabikorwa barimo Umuryango Nyarwanda uharanira guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage, OPHI [Organisation for public health improvement].

Umukecuru ufite umwuzukuru we uri mu mirire mibi yagize ati “Byatewe n’uko nyina yaramubyaye, akimutwita baramutotoje ntibajye bamugaburira, ubwo cya gihe cy’iminsi 1000 umwana umugore n’umwana ntabwo babayeho neza, ndetse n’igihe umwana yari avutse ntabwo yigeze yitabwaho.”

Undi mubyeyi ufite abana b’impanga b’imyaka ibiri bari mu mirire mibi yagize ati “Impamvu ni uko nababyaye, maze kubabyara ntabwo nigeze mbona imirire myiza, gusa nyuma abanyabuzima bahise baza kundeba banyohereza kwa Gasore ngo bamfashe.”

Avuga ko nyuma y’amezi 10 ari kwitabwaho we n’abana be, kuri ubu batanga icyizere cy’uko bashobora kuzava mu mirere mibi mu bihe bya vuba.

Mukakimenyi Angelique yagize ati “Banyigishije kurya imbuto, imboga, ibikomoka ku matungo kenshi kugira ngo ubuzima bugende neza. Ikindi batwigishije ko umubyeyi iyo atwite agomba kurya nka gatatu ku munsi kugira ngo umwana agende neza munda.”

Yakomeje agira ati “Igituma umwana ajya mu mirire mibi ni uko uba utabyitayeho, ngo ibyo byose ubikorere ku gihe. Iyo wamuhaye indyo yuzuye, umwana akura neza.”

Umuyobozi wa OPHI, Uwambajineza Tito avuga ko ababyeyi bafite inshingano zo kwita ku bana babo babategurira indyo yuzuye kandi bigakorwa hatitawe ku bushobozi bafite.

Ati “Ikindi ni ukubaha inyunganiramirire mu buryo buboneye. Twe na OPHI tuzakomeza kubafasha uko dushoboye ariko namwe murasabwa kugira uruhare kugira ngo abana bacu burusheho kugenda neza.’’

OPHI ibinyujije muri gahunda zayo z’ubukangurambaga, yigishije ababyeyi bo mu Karere ka Bugesera uburyo bwo gutegura indyo yuzuye, kugira isuku no kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana bato .

Ni ubukangurambaga bwakorewe mu kigo gisanzwe cyakira ndetse no kikanafasha abo bana bafite bafite igwingira n’ibindi bibazo, Gasore Serge Foundation.

Umuyobozi ushinzwe imari muri GSF, Ufitishuri Theogene yavuze ko muri iki kigo bigisha aba babyeyi mu gihe cy’amezi atandatu ku buryo iyo atashye aba afite imyumvire ituma umwana we ava mu mirere mibi kandi ntazongere kuyigarukamo.

Ati “Tubigisha uko bashobora gufasha abana babo kuva mu mirere mibi kandi ntabwo bisaba ubushobozi, amasomo tubaha iyo bayakurikije, birabafasha kandi baragenda bakanubaka uturima tw’igikoni, nyuma bakabona za mboga, imbuto n’ibindi bifasha mu gutegura indyo yuzuye.’’

Abana bato n’ababyeyi bari konsa bigishijwe n’inzobere mu mirire uko bazajya bikorera ifunguro ndetse n’uko bazabasha guha abana babo inyongeramirire bagenewe na OPHI.

Abahanga mu bijyanye n’imiti n’abahanga mu buzima rusange batanze inyigisho babagaragaza ko umwana witaweho hakiri kare, akura neza, akagira ubwenge mu ishuri ndetse akanatsinda neza mu ishuri.

Umuyobozi wa OPHI, Uwambajineza Tito avuga ko ubushobozi budakwiye kuba urwitwazo rwo kuba umwana yaba mu mirire mibi
OPHI yahaye ababyeyi b'i Bugesera ibifasha mu gutegurira abana indyo yuzuye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .