00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyarira mu bitaro bya Kibogora ntibakiryamishwa ku gitanda barenze umwe

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 26 Mutarama 2023 saa 05:15
Yasuwe :

Abagore babyarira mu Bitaro bya Kibogora biherereye mu Karere ka Nyamasheke bishimira ko batakiryamishwa ku gitanda barenze umwe nyuma y’uko ibi bitaro bibonye inzu n’ibikoresho bigezweho.

Babitangaje kuri uyu wa 25 Mutarama 2023, mu muhango wo gutaha ku mugaragaro inzu y’ababyeyi n’inzu yo kuvuriramo abafite uburwayi bukeneye kubagwa.

Mu myaka ine ishize ni bwo Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’Abaholandi yatangiye imirimo yo kwagura ibitaro bya Kibogora mu rwego rwo korohereza abahivuriza kubona serivise nziza.

Mu bibazo abivuriza kuri ibi bitaro bahuraga na byo harimo ikibazo cy’ubucukike by’umwihariko mu nzu ababyeyi babyariramo, inyubako zishaje, ubuke bw’abaganga, ubuke bw’ibikoresho n’ubuke bw’abaganga n’abaforomo.

Mushimiyimana Françoise wabyariye muri ibi bitaro mu myaka yashize yabwiye IGIHE ko baryamaga bacurikiranye ku gitanda.

Ati "Nk’umuntu wabazwe ntiwabona uko wisanzura, ntiwabonaga aho uryamisha umwana, wasanga umubyeyi umwe acuramye, undi akareba ruguru, ubu turishimye kuko umuntu abona aho yisanzurura".

Mukeshimana Catherine wabyariye muri ibi bitaro nyuma y’uko byaguwe avuga ko mbere inyubako babyariragamo yari ishaje ari na ntoya bikagira ingaruka ku baje kuhivuriza.

Ati "Baducyuraga kare kuko hari hato kugira ngo abandi babone aho bajya, wasangaga umubyeyi atashye atarakira neza bikaba byamugiraho ingaruka. Ubu abana bacu bazajya bavukira ahantu hisanzuye".

Ibitaro bya Kibogora, biherutse kugirwa ibitaro bya Kaminuza ndetse bifite umwihariko wo kuba Ikigo cy’Ikitegererezo mu kuvura indwara zibasira amagufa.

Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kibogora, Dr Kanyarukiko Salathiel yavuze ko bari bafite ikibazo cy’ubuto bw’ibitaro ku buryo hari ubwo byabaga ngombwa ko abarwayi batatu baryama ku gitanda kimwe.

Ati "Ibyo bibazo byarakemutse, dufite ibitanda binini kandi byiza, abarwayi ntabwo bazabyuzura, haba mu nzu y’ababyeyi no mu ibagiro kandi izo serivise zombi ni zo twagiragamo ikibazo kubera abarwayi benshi".

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yasabye abakorera muri ibi bitaro gufata neza izi nyubako n’ibikoresho bahawe.

Ati "Mwese ababigizemo uruhare turabashimiye ariko turifuza ko muzazifata neza abaganga bazikoreramo ntimubone ikintu cyangirika ngo muceceke icyo ni icya mbere icya kabiri ni ukubabwira ko n’ibisigaye bishoboka".

Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo gukomeza kuvugurura inyubako z’ibitaro bishaje, kubaka inshya no kuzana ibikoresho bigezweho mu rwego rwo korohereza abarwayi no kubaha serivise nziza.

Ati "Dufite gahunda yo kuzana ibitanda bigezweho umurwayi aryamaho, yakenera kwicara kigahinduka intebe akicara, yakenera guhindukira igitanda kikamuhindukiza".

Inyubako zubatswe mu bitaro bya Kibogora igizwe n’ibice bitatu, aho kuvurira abakeneye kubagwa, aho gutunganyiriza ibikoresho byakoreshejwe kugira ngo byongere bikoreshwe bitariho microbe n’inzu y’ababyeyi. Iyi nyubako n’ibikoresho byatwaye arenga miliyari 1,5Frw.

Ubwo hatahwaga ku mugaragaro inyubako nshya mu Bitaro bya Kibogora
Iyi nyubako yakemuye ikibazo cy'ubucucike mu bitaro bya Kibogora
Minisitiri Nsanzimana yasabye ko ibikoresho n'inyubako nshya bifatwa neza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .