Abubatse umuhanda ujya ku rugomero rwa Rusizi ya III bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga yabo

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 24 Kanama 2019 saa 08:11
Yasuwe :
0 0

Abaturage barenga 100 bubatse umuhanda ugana ahazubakwa urugomero rwa Rusizi ya III mu Karere ka Rusizi bavuga ko bamaze imyaka igera kuri ine bishyuza amafaranga yabo ndetse ko nta cyizere bafite cy’uko bazayabona bitewe n’uko rwiyemezamirimo bakoreraga yamaze kugenda.

Uyu muhanda ugana ahazubakwa urugomero rwa Rusizi ya III unyura mu Kagari ka Peru mu Murenge wa Bugarama mu Karere ka Rusizi.

Bamwe mu baturage bubatse uyu muhanda bakorera ikompanyi y’uwitwa Seburikoko Emmanuel, babwiye Radiyo Rwanda ko bahangayikishijwe n’uko bamaze imyaka ine bishyuza amafaranga yabo ndetse nta n’icyizere bafite cy’uko bazayishyurwa.

Ibi babishingira ku kuba uyu rwiyemezamirimo bakoreraga yaramaze gutwara bimwe mu bikoresho bye byifashishwaga mu gukora uwo muhanda.

Bemeza ko kuva uyu muhanda watangiraga kubakwa batari bishyurwa amafaranga bakoreye ku buryo bibaza uzayabishyura bitewe n’uko rwiyemezamirimo yahagaritse imirimo ndetse bakaba batakimubona

Umwe yagize ati “Kugeza uyu munsi byaratuyobeye, ubwo urumva imyaka ibiri twakoze tugeretseho indi ibiri yo kwishyuza twaheze mu gihirahiro.”

Yongeyeho ko ari kwishyuza amafaranga asaga ibihumbi 760 y’amezi 17 yakoze.

Undi yagize ati “Ntabwo yanyishyuye ariko hari ukuntu avuga ko Leta yari kumwishyura nawe akatwishyura ikindi ngo abamuhaye akazi ntabwo bamwishyuye.”

Rwiyemezamirimo wishyuzwa n’aba baturage, Seburikoko Emmanuel, avuga ko yasabye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubwikorezi (RTDA) gufata ku mafaranga y’ingwate imufitiye akayabishyura we akazishyurwa asigaye.

Yagize ati “Birenga miliyoni 400 nikuremo yishyure abakozi kuko nta n’ubwo ari amafaranga menshi, nandikiye RTDA nyiha urutonde rw’abo bantu ndababwira ngo izakuremo amafaranga yabo babishyure, njyewe nta deni nkibarwa ku bakozi nabo barabizi abakozi.”

Yongeyeho ko mu buryo bakorana na Leta biba byemewe ko RTDA ishobora gufata amafaranga ikayishyura abaturage nyuma yajya guhemba rwiyemezamirimo ikazayakuramo.

Umukozi wa RTDA ukurikirana uyu muhanda, Ruhozo Francois, we avuga ko ujya ahazubakwa urugomero rwa Rusizi ya III Rihoza Francois, uyu rwiyemezamirimo Seburikoko yishyuwe amafaranga yose yagombwaga.

Ati “Mu by’ukuri yagombye kuba yaramaze kwishyura n’abaturage kuko ibyo bakoreye we yabiboneye amafaranga ariko byumvikane ko hari ishingano ze za mbere atabashije gukurikiza riko igihari ubu n’uko hari ubugenzuzi buri kuba bwo kureba imirimo yubatse niba ijyanye n’amasezerano.”

Yongeyeho ko ubu bugenzuzi buzarangira mu kwezi gutaha kandi aribwo buzatanga umurongo ufatika kugira ngo bamenye uko icyo kibazo kimeze n’uko kizakemuka.

Abaturage babaruwe bakoreshejwe n’uyu rwiyemezamirimo barenga 100 ndetse bakaba bishyuza asagamiliyoni 316 mu gihe uyu mushinga wo kubaka urugomero rwa Rusizi ya III uhuriweho n’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Urugomero rwa Rusizi ya III

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza