Ibi Minisitiri Hakuziyaremye yabigarutseho mu gihe hari abantu bagiye bagaragaza impungenge z’uko iri murikagurisha riri kuba ku nshuro ya 23 rishobora kuba icyuho cyo gukwirakwiza ubwandu bwa Covid-19.
Mu kiganiro Minisitiri Hakuziyaremye aherutse kugirana n’itangazamakuru yavuze ko abantu bakwiye kureba iri murikagurisha nk’ibindi bikorwa by’ubucuruzi bikomeje gukora nk’amasoko, anizeza abantu ko aho ribera hagenzurwa uburyo ingamba zo kwirinda Covid-19 zubahirizwa.
Ati "Iri murikagurisha twagombye kurireba nk’igikorwa cy’ubucuruzi nk’uko n’ubundi amasoko akomeje gufungurwa ahubwo tukareba ingamba zashyizwe muri iri murikagurisha zirusha n’ingamba twashyize mu masoko aho umuntu wese winjira tuba tumuzi kuko aba yaguze tike, icya kabiri ni uko hari n’itsinda rihari rishinzwe ubuzima kugira ngo umuntu wese waza afite ibimenyetso yitabweho."
Yakomeje avuga ko nta bwandu bwa Covid-19 bwari bwagaragara muri iri murikagurisha, anemeza ko mu gihe bwahagaragara hafatwa izindi ngamba.
Mu zindi ngamba zashyizweho harimo kugabanya umubare w’abaryitabira ku munsi aho ubu hitabira abagera ku 10% ry’abaryitabiraga mbere ahanini babaga bagera ku bihumbi 40 ku munsi.
Expo yajemo impinduka kubera ingamba nshya
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza yongeye gukaza ingamba zo kwirinda hagamijwe ko guhashya ubwandu bwa Covid-19 bwari bukomeje kwiyongera mu Rwanda.
Mu ngamba zavuguruwe harimo kwimura amasaha ntarengwa yo gutaha ava saa yine z’ijoro ashyirwa saa Tatu ndetse guhera ku wa 21 Ukuboza iyi saha ikazagera Saa Mbili.
Izi mpinduka zatumye na gahunda y’iri murikagurisha yari yarateganyijwe ihinduka cyane cyane mu bijyanye n’amasaha yo gutaha.
Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umuvugizi w’Urugaga rw’Abikorera, Ntagengwa Théoneste yavuze ko kuri ubu nabo bamaze kwimura amasaha yo gusoza iri murikagurisha.
Yagize ati “Ubundi twe twubahiriza amasaha yashyizweho na Guverinoma icyo twumvikanye nk’abategura Expo ni uko buri gihe tuzajya dufunga mbere ho amasaha abiri ku igihe ntarengwa cyatanzwe cyo gutaha, kugira ngo duhe umwanya abajya mu byo bagomba gukora bafunge babashe kugera mu rugo amasaha atarabafata.”
Kugeza ubu iri murikagurisha rizajya rifunga saa Moya z’umugoroba, guhera ku wa 21 Ukuboza rikazatangira gufunga saa Kumi n’ebyiri.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!