Umuyobozi w’iyi kipe, Jurgen Foré, yavuze ko batazohereza abantu 20 mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo, ati "Twasuzumye uburyo ibintu bihagaze. Tuzava ndetse tunasoreze irushanwa mu duce duteye impungenge, aho hoteli yacu iherereye, haduteye impungenge."
Amagambo y’uyu muyobozi yatunguye benshi cyane ko nubwo mu minsi ishize hari amasasu yarashwe mu Rwanda aturutse muri RDC, Ingabo z’u Rwanda zijeje ko umutekano ucunzwe neza ndetse nta kibazo na kimwe gihari.
Ibi bishimangirwa n’uko urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu hagati y’u Rwanda na Congo, cyane cyane mu Mujyi wa Goma uherutse kwigarurirwa n’umutwe wa M23, rwasubukuwe mu buryo bwuzuye.
Hejuru y’ibyo, uretse icyo gihe amasasu yaraswaga mu Rwanda, nta kindi kibazo cy’umutekano cyongeye kumvikana, ari nayo mpamvu irushanwa rya Tour du Rwanda ritigeze rihagarikwa.
Abatunguwe n’iyi nkuru bayihuza n’umugambi umaze iminsi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo wo gusebya u Rwanda, ishinja gushyigikira umutwe wa M23, rukabihakana.
U Bubiligi kandi busanzwe budafitanye umubano mwiza n’u Rwanda muri iyi minsi, cyane cyane nyuma yo kwanga kwakira Ambasaderi rwari rwohereje muri icyo gihugu.
Mu minsi ishize, Leta ya Congo iherutse kwandikira amakipe afitanye imikoranire na ’Visit Rwanda,’
ari yo Arsenal yo mu Bwongereza, Bayern Munich yo mu Budage, ndetse na Paris Saint Germain yo mu Bufaransa, bayasaba guhagarika imikoranire n’u Rwanda.
Perezida Kagame yavuze ko imbaraga ziri gukoreshwa n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gusaba amakipe yo ku Mugabane w’u Burayi afitanye imikoranire n’u Rwanda gusesa amasezerano, ari imfabusa, ahubwo ko bakazerekeje mu gukemura ibibazo byabo bwite.
Ati "Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa. Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye."
Mu mwaka ushize wa 2024, Soudal - Quick-Step yitabiriye Tour du Rwanda ndetse umukinnyi wayo Lecerf Junior aba umwe mu bitwaye neza kuko yarasoreje ku mwanya wa kane.
Soudal - Quick-Step yegukanye agace kabanza muri Tour du Rwanda aho abakinnyi bakinaga nk’ikipe, Team Time Trial (ITT).
William Junior Lecerf yegukanye Agace ka Karongi-Rubavu, aba uwa mbere mugenzi we Pepijn Reinderink yambara umwenda w’umuhondo nubwo nyuma Umwongereza Blackmore Joseph yaje kuwumwambura akanegukana isiganwa.
Muri uyu mwaka, Tour du Rwanda izakinwa mu duce umunani tungana n’ibilometero 817, hakaba hateganyijwe ko hari tumwe tuzabera mu Burengerazuba bw’u Rwanda buhana imbibi na RDC.
Aha harimo Agace ka Gatatu kazava i Musanze kerekeza i Rubavu, aka Kane kazava i Rubavu kerekeza i Karongi ndetse n’aka Gatanu kazava i Rusizi kerekeza i Huye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!