Ubwo butumwa Amb. Karega yabutanze ubwo abayobozi n’abakora mu Kigo cy’Igihugu cy’Imsiroro n’Amahoro (RRA) n’abo mu Biro by’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (OAG) basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Abakora muri RRA basuye urwo rwibutso ku wa 9 Mata 2025. Bashyize indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane z’Abatutsi zirenga 250.000 ndetse barabunamira.
Amb. Karega yavuze ko ubundi icyitwa amoko nka ‘race’ mu Cyongereza gishingiye ku mabara y’uruhu atandukanye abatuye mu bice by’Isi bafite kandi koko bigaragara ko badasa.
Andi moko adakunze no guteza ikibazo ni azwi nka ‘clan’ mu Cyongereza ingero mu Rwanda zikaba ari Abagesera, Abanyiginya, Abazigaba n’andi.
Yavuze ko ubwo Abakoloni b’Ababaligi bazaga mu Rwanda basanze muri ibyo byombi nta na kimwe bakwitwaza ngo bareme amoko nk’ayo basize iwabo kuko Abanyarwanda bari bafite ibara rimwe kandi iby’Abagesera n’Abanyiginya na byo nta cyo byari bibatwaye.
Yagize ati “Abazungu baduhaye ubwoko mu ndangamuntu bandikamo ‘race’ ariko twese turabizi ibyo bisobanuye ibara ry’ururuhu ahubwo icyo baduhaye ni ‘tribe’. Abazungu b’Ababiligi baraje basanga turirabura twese ariko badushakamo andi mabara y’uruhu.”
Amb. Karega yavuze ko amoko Ababiligi bazaniye Abanyarwanda ntaho yari ahuriye no kuvuga ko batandukanye kuko na bo ubwabo hari ubwo barebaga umuntu bahaye ubwoko bikabayobera bakamusaba kuzana Indangamuntu ye ngo bakareba ibyanditsemo.
Yakomeje ati “Hari abahakana ko amoko tutayagizwe ariko mu byukuri amahame ajyanye n’imiterere y’umubiri avuga ko umuntu areshya cyangwa agasa n’ibyo akora. Ushobora kubyara abana babiri b’impanga umwe agakora siporo agakomera akaba yumutse ariko undi akarya inyama akanywa inzoga akabyibuha ukabona afite umubiri woroshye kandi bose ari amaraso amwe.”
Yasobanuye ko imibereho umuntu afite ari yo igena uko amera kuko Abanyarwanda bahinduraga ubuzima bagiye babyara abana badateye nka bo.
Ati “Aborozi b’Abatutsi bakoraga akazi bahagaze bakanywa mata kandi ikiyagize ni ‘calcium’ bararambukaga. N’ikimenyimenyi hari Abatutsi barebare bameneshejwe bajya mu nkambi z’impunzi bagaburirwa ibigori bagezeyo babyara abana bagufi cyane. [...] Bagarutse mu gihugu bongeye kunywa amata ariko abana babyaye icyo gihe bageze ku myaka 11 basumba ba se na ba nyina.”
Yongeyeho ko muri rusange Abanyarwanda nta moko abarimo kuko imiterere y’umubiri w’umuntu iterwa n’imimerere arimo kuko nk’ubu abana bo mu miryango ifite amikoro biga mu mashuri ahenze ugezeyo utabasha gutandukanyamo Umuhutu n’Umututsi kandi bava ahatandukanye.
Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Kamuhire Alex yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yatewe n’imiyoborere mibi yaranze Repubulika ya mbere n’iya kabiri yamize bunguri politiki y’ivangura y’Abakoloni.
Yashimye abayihagaritse ndetse n’uburyo igihugu gifite ubuyobozi bureba kure.
Ati “Nta watekerezaga ko guhura gutya tukibuka abacu byashoboka kuko abakoze Jenoside bari bafite umugambi wo kurimbura Abatutsi. Ndashimira Perezida Paul Kagame n’Inkotanyi babashije kwitanga bahagarika Jenoside ndetse bamwe bakiri bato.
“Mu myaka 31 ishize Jenoside ihagaritswe, turashima ubuyobozi bw’igihugu cyacu ku kuba bwaragaruye ituze n’umutekano ubu Umunyarwanda akaba agenda atikanga ko bamutema ndetse uyu munsi u Rwanda ruritabazwa mu kugarura amahoro ahandi.”
Kamuhire kandi yaboneyeho gusaba urubyiruko kurushaho gukomereza ku musingi wubatswe mu nzira y’iterambere bahangana n’abahembera ingebiteketezo ya Jenoside n’imvugo z’urwango.












Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!