00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababaruramari n’abacungamutungo 63 basoje amasomo abagira abanyamwuga

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 June 2022 saa 04:13
Yasuwe :

Ishami ry’u Rwanda ry’Ikigo ‘KASNEB’ gikoresha ibizamini bifasha abantu kuba abanyamwuga mu bijyanye n’ibaruramari, ishoramari n’icungamutungo, ubunyamabanga, ubugenzuzi bw’imari n’imigabane ryahaye impamyabushobozi abantu 63 bari bamaze igihe bakurikirana amasomo ya kinyamwuga abashyira ku rwego mpuzamahanga.

Ibi bizamini ni ibifasha abize ibijyanye n’icungamutungo n’ibaruramari kuba abanyamwuga bafite ubumenyi bujyanye n’ibiri ku isoko ry’umurimo ryaba iry’u Rwanda, akarere ndetse na mpuzamahanga.

Hari amasomo atandukanye arimo ayo baba barize mu ishuri ndetse n’andi mashya bahabwa mbere yo gukora ibyo bizamini. Igihe umuntu ashobora kumara yiga aya masomo giterwa n’umwanya cyangwa umuhate yashyizemo.

Abahawe izi mpamyabushobozi barimo abanyamwuga mu bijyanye n’icungamutungo, CPA [Certified Public Accountants] ndetse n’ibijyanye n’ibaruramari n’ishoramari, CIFA [Certified Investment and Financial Analysts].

Kuba umubaruramari w’umwuga bisobanuye kuba umwe mu banyamuryango b’Urwego rw’ababaruramari rwemewe n’ishyirahamwe ryabo ku Isi (IFAC).

Ibi bisaba kuba waratsinze amasomo ya CPA (Certified Public Accountant) cyangwa CAT (Certified Accounting Technicians), kandi buri mwaka ukihugura amasaha 40 ku bintu bishya byinjiye mu mwuga.

Abahawe izi mpamyabushobozi bagaragaje ko bisaba umuhate no kwigomwa umwanya kugira ngo babashe kubigeraho.

Nyiratwagirimfura Julienne yatangiye kwiga mu 2011, aho yakoraga CPA aza kuyirangiza mu 2012, ariko nyuma aza gusanga ibyo bidahagije mu 2019 atangira kwiga CIFA ari nayo yaherewe impamyabushobozi.

Mu kiganiro na IGIHE yagize ati “Biragora ariko nta kidashoboka, igihe cyose wihaye intego birashoboka, ukavuga uti wenda muri iyi myaka ibiri nzakora cyane kandi bizakunda. Nkanjye rwose narakoze ntabwo nahagaritse akazi kandi nabigezeho.”

Nyiratwagirimfura ubusanzwe ni umukozi wa Banki Nkuru y’u Rwanda, mu ishami ry’ubugenzuzi kuva mu 2013.

Yavuze ko aya masomo yize yamufashije gutanga umusaruro mu kazi. Ati “Aho bitandukaniye, umuntu wize aya masomo y’umwuga hari icyo byongeraho gitandukanye. Hari abakunda kuvuga ngo ni nk’uko waba ufite icyayi, dufate ko ariya masomo asanzwe twize muri kaminuza ari nk’icyayi, noneho aya masomo twiga yo kunoza umwuga akaba nk’umugati […] ubwo nawe urabyumva rero bidufasha kunoza ibyo dukora no gutanga umusaruro wisumbuyeho.”

Bakinga Déo, Umugenzuzi Bwite [Internal Auditor] mu Kigega gishinzwe guteza imbere imishinga mito n’iciriritse, BDF, yagize ati “Amasomo nk’aya aba asaba igihe kinini, byantwaye imbaraga zitari nke ariko hamwe no kwihangana n’umuhate niyo mpamvu umunsi nk’uyu nishimiye kuza gufata iyi mpamyabushobozi ihamya ubunyamwuga mu byo nkora.”

Yakomeje agira ati “Aya masomo ku bijyanye n’akazi nkora ndemeza ko agira uruhare runini mu kongera ubushobozi mu kazi k’umuntu akora, cyane ko haba harimo ibipimo mpuzamahanga bifasha umuntu kumenya icungamutungo n’ibaruramari rya kinyamwuga, nkaba nshishikariza abantu bose ko aya masomo bayakurikirana.”

Ikigo cya Kasneb [Kenya Accountants and Secretaries National Examinations Board], gikorera mu Rwanda kuva mu 2010, kikaba kuri ubu kimaze gutanga impamyabushobozi zirenga 500 ku banyamwuga mu bijyanye n’ibaruramari n’ibindi bifitanye isano.

Umuyobozi wa Kasneb mu Rwanda, Abayo Jeanne yavuze ko aba 63 bazihawe uyu munsi biyongereye ku bandi ndetse urugendo rukomeje kugira ngo igihugu kigire abacungamutungo n’ababaruramari b’abanyamwuga kandi bafite ubushobozi.

Ati “Tugomba gufungura amaso kuko ubu turi mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, muri Commonwealth ndetse n’ahandi, ntabwo tukireba u Rwanda gusa. Ubu rero kugira ngo umuntu abashe gupiganwa ku isoko ry’umurimo agomba kuba afite impamyabumenyi y’umwuga kuko ibashyira ku rwego mpuzamahanga.”

Yakomeje agira ati “Abarangije uyu munsi ni ishema ryacu, bakoresheje imbaraga nyinshi n’umuhate kugira ngo babashe kuba bagejeje uyu munsi. Ubu twabwira abatanga akazi barimo ibigo bya leta cyangwa abikorera ko aba bantu bafite ubumenyi n’ubushobozi bushobora gufasha ibigo byabo mu kugera ku ntego.”

Abayo atanga urugero rw’aba 500 bamaze guhabwa izi mpamyabushobozi ko abenshi muri bo bakora mu bigo n’inzego zirimo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Banki Nkuru y’u Rwanda, mu gihe abandi ari abayobozi b’ibigo na za banki zitandukanye hano mu Rwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Kasneb, Dr. Nicholas Kibiwot Letting yavuze ko impamvu nyamukuru yo gutangiza iki kigo yari ugutanga umusanzu mu gucura abanyamwuga mu rwego rw’ibaruramari n’icungamutungo.

Ati “N’ubwo turi kujya mu bihe byo gukoresha ikoranabuhanga rya mudasobwa ariko uzakenera umucungamutungo wo kwinjiza ayo makuru muri mudasobwa, aha niho mpera nsaba abantu kwitabira kwiga aya masomo akarishya ubunyamwuga kuko bizabafasha kujyana n’ibihe bigezweho.”

Ikigo cya KASNEB, kimaze imyaka irenga 50 kibayeho aho gikorera mu bihugu birimo u Rwanda, Kenya, Ethiopia, Somalia, Tanzania, Sudani y’Amajyepfo, Cameroon n’i Burundi.

Bari baje gutwara Impamyabushobozi zabo bamaze igihe kinini bakorera
Umuyobozi Mukuru wa Kasneb, Dr. Nicholas Kibiwot Letting ashyikiriza 'Certificat' ya CPA, Bakinga
Umuyobozi Mukuru wa Kasneb, Dr. Nicholas Kibiwot Letting ashyikiriza Nyiratwagirimfura 'Certificat' nyuma yo kuba yaratsinze ibizamini bimwemerera kuba umunyamwuga mu icungamutungo n'ibaruramari
Umuyobozi Mukuru wa Kasneb, Dr. Nicholas Kibiwot Letting yasabye abahawe izi mpamyabushobozi gukomeza kujya bihugura umunsi ku munsi bajyana n'igihe
Bakinga Déo asanga nubwo bisaba umuhate n'umwanya kugira ngo umuntu agere kuri CPA ariko ari ngombwa ku muntu wifuza gukora akazi ke neza ndetse agatanga umusaruro
Akanyamuneza kari kose

Amafoto: Munyakuri Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .