00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababaruramari b’umwuga basabwe kuba intangarugero no gushyira umuturage ku isonga

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 29 Ukwakira 2022 saa 01:21
Yasuwe :

Ababaruramari b’umwuga basabwe gushyira umuturage ku isonga no kuba itangarugero mu bigo bakoramo, hagamijwe kwirinda ibihombo biterwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo wa Leta n’uw’ibigo by’ubucuruzi.

Byagarutsweho kuri uyu wa 28 Ukwakira 2022, ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi itatu y’ababaruramari b’umwuga yabereye mu karere ka Rusizi.

Ni amahugurwa ategurwa n’Urugaga rw’Abashoramari b’umwuga mu Rwanda, ICPAR, abaye ku nshuro ya 11 akaba yaritabiriwe n’abarenga 200 baturutse mu bihugu birimo; Uganda, u Rwanda, Burundi, Tanzania, Kenya na Somalia.

Abayitabiriye bahawe ibiganiro ku ngingo zinyuranye zirimo akamaro k’ikoranabuhanga mu mwuga w’ibaruramari, imicungire iboneye y’imari ya Leta, inyungu ziri mu kwishyura no kwishyurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga, uruhare rw’inama y’ubutegetsi mu micungire iboneye y’ibigo, gutekereza byimbitse n’ubudaheranwa n’izindi.

Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yibukije abahuguwe ko akazi kabo ari ingenzi mu iterambere ry’igihugu, abasaba gusubira mu bigo byabo bakaba intangarugero mu ikoranabuhanga.

Ati "Ni abantu bagomba kujya hariya hanze bagakorana akazi kabo ubunyangamugayo kandi bakagakora kinyamwuga. Abakiriya batugana baba bakeneye serivise yihuse mu by’ukuri".

Miramago yashishikarije ababaruramari kwitabira uburyo bwo kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga kuko bworoshya akazi kabo.

Ati "Uburyo bwa ’cashless’ [kutagendana amafaranga mu ntoki] ni uburyo bwa gisirimu kuko bwihutisha serivise".

Obadiah Biraro, inararibonye mu ibaruramari wahoze ari umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yasabye ababaruramari gushyira imbere umuturage mu byo bakora byose.

Ati "Ubwo buhanga butabyara umusaruro ngo ugere ku muturage wo hasi ubwo ni buhanga ki? Muri iki kinyejana aho kigeze aha dukwiye kuba tugera ku muturage. Ubwo bumenyi reka tubwihutishe babugire hanyuma tuzavuge ngo uyu muntu ubizi akaba atabikora neza, hashobora kuba hari ikindi kibyihishe inyuma".

Scola Mugima witabiriye aya mahugurwa aturutse muri Tanzania yashimye uburyo aya mahugurwa yari ateguye, n’ubuhanga n’ubunararibonye bw’abatanze ibiganiro.

Ati "N’ibindi bihugu bikwiye kugirwa inama yo kujya bihuza abanyamwuga nk’uku, kuko bifasha kongera ubumenyi kandi kwiga bihoraho. Byanafasha gukorera hamwe nk’ibihugu byo mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba uko turi ibihugu birenga bitanu".

Paul Narugere, witabiriye aya mahugurwa avuye muri Uganda yavuze ko yungukiye byinshi mu biganiro byatanzwe by’umwihariko icy’uruhare rw’ikoranabuhanga mu koroshya akazi k’ibaruramari.

Ati "Ntushobora gutandukanya ikoranabuhanga n’indi myuga dukora kuko rirakenewe cyane muri iki gihe"

Urugaga rw’ababaruramari babigize umwuga mu Rwanda, ICPAR, rufite abanyamuryango basaga 800, amahugurwa nk’aya akaba aba buri mwaka aho ay’umwaka ushize yabereye mu karere ka Musanze.

Ibi ngo biri no mu rwego rwo kumenyekanisha ibyiza nyaburanga by’ibindi bice by’u Rwanda bitari umujyi wa Kigali ku baba bitabiriye aya mahugurwa baturutse hanze.

Aya mahugurwa yitabiriwe n'abarenga 200 baturutse muri Uganda, Rwanda, Kenya, Somalia na Tanzania
Umuyobozi Mukuru wa ICPAR, Amin Miramago yasabye abitabiriye amahugurwa kuba intangarugero mu bigo bakoramo
Obadiah Biraro wahoze ari Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta yasabye ababaruramari gushyira umuturage ku isonga muri serivise batanga
Abitabiriye amahugurwa bagaragarijwe uko kutagendana amafaranga mu ntoki byagaragaye nk'igisubizo mu bihe bya Covid-19
Dr Peter Boulding ashyikirizwa impano nyuma yo gutanga ikiganiro ku micungire y'umutungo wa Leta
Bakurikiye ikiganiro mu mahugurwa ya 11 ya ICPAR
Bagaragaje ko umubare w'ababaruramari mu Rwanda ukiri muto
Anita Umutesi, ushinzwe kongerera abakozi ubushobozi muri KIFC yavuze ko hakenewe ubukangurambaga kugira ngo haboneke ababaruramari b'umwuga benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .