Aba mbere mu batuye Kangondo bagiye kwimukira mu nzu zigezweho, gusa impungenge ni zose

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 25 Ugushyingo 2020 saa 12:51
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yatangaje ko imiryango ya mbere yari ituye mu midugudu ya Kangondo ahazwi nko muri Bannyahe igiye kwimurirwa mu nzu zigezweho mu Busanza, zizatangwa nk’ingurane y’aho bari batuye.

Ni igikorwa kizatangira ku Cyumweru himurwa imiryango hafi 30, nubwo imiryango yose irebwa n’ikibazo itakibona kimwe.

Hari benshi batsimbaraye ku guhabwa amafaranga, mu gihe leta yanzuye ko bazahabwa inzu, ariko bikavugwa ko ari nto cyane.

Kuri uyu wa Gatatu, Minisitiri Shyaka ari kumwe n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali basuye abaturage batuye mu midugudu ya Kangondo ya I, Kangondo ya II na Kibiraro ya I. Bari kuganira ku bibazo by’imiturire, aho abaturage bagiye kwimurirwa mu Busanza ahubatswe inzu zijyanye n’igihe.

Umwe yagize ati "Iyi nzu y’icyumba na salon, abana bazarara hehe, imbabura izajya he?”

Munyemana Ildephonse utuye Kangondo II, we yavuze ko yiteguye kwimukira muri izo nzu, ariko ikibazo ari imibereho yabo bagezeyo.

Ati "Ahubwo urufunguzo waruzanye ngo urumpe? Ahubwo se tugeze yo ni iki mwadufasha?"

Abaturage bakomeje kuvuga ko inzu beretswe ari icyumba kimwe n’uruganiriro, hakibazwa uburyo bazabaho kandi bafite abana b’abahungu n’abakobwa, ndetse bashobora kuzagira abashyitsi.

Ikindi ngo ni uko hari abantu bari babeshejweho no gukodesha inzu zabo, hakibazwa uko bazabaho bageze mu Busanza.

Minisitiri Prof Shyaka aganira n'aba baturage ku bijyanye n'ukwimuka kwabo
Umudugudu bagiye gutuzwamo ujyanye n'igihe
Aho bari batuye ni ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuko nko mu gihe haba impanuka y'inkongi, ntaho abatabazi banyura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .