Aba-agents ba SACCO mu bari guhugurirwa uko bageza ingufu z’imirasire y’izuba ku batuye mu byaro

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’Abikorera mu bijyanye n’Ingufu z’Amashanyarazi (EPD) rifatanyije na Banki y’u Rwanda ishinzwe Iterambere (BRD) muri gahunda bise "CANA UHENDUKIWE" byatangiye guhugura aba-agents barenga 500 bo mu bigo bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ndetse na za Sacco mu rwego rwo kugera ku ntego za guverinoma y’imyaka irindwi ko buri Munyarwanda aba afite umuriro.

Ni amahugurwa yibanda ku gusobanurirwa gahunda zijyanye n’imikorere y’imirasire y’izuba, gahunda ya leta igenewe gutanga imfashanyo y’amafaranga yo kugura imirasire ariko hagendewe ku byiciro by’ubudehe ndetse no guhugurwa uko bakwiye gucuruza.

Minani Jean Népomuscène ukomoka mu Karere ka Gakenke uri mu ba-agent ba Sacco bahuguwe, yavuze ko agiye kugera ku baturage benshi abakangurira gucana.

Yagize ati “Njye mbona ari ubwasisi leta yashyiriyeho abaturage nk’iriya Gahunda ya Nkunganire. Mbega umuturage akagira amafaranga runaka atanga na leta ikagira ayo imushyiriraho, bigiye kudufasha ko buri muturage wese utacanaga agiye kujya acana.’’

Leta y’u Rwanda yongereye umubare w’abaturage bagerwaho n’amashanyarazi uva ku 10.8 % mu 2010 ugera kuri 57,7% mu 2020, aba barimo 41.3% bakoresha ingufu z’amashanyarazi naho 15,4% bakoresha imirasire y’izuba.

Ni ubwo bigaragara ko hari intambwe yatewe, haracyari imbogamizi zirimo kuba imyumvire y’abaturage itarahinduka bakumva ko bakoresha ingufu z’amashanyarazi gusa ndetse n’ikibazo cy’ubushobozi buke.

Umuyobozi ushinzwe Ibikorwa muri EPD, Mugabe Robert, yavubze ko amahugurwa yatanzwe yizeweho gutanga igisubizo cyo guhindura imyumvire ya bamwe.

Ati “Imbogamizi zagiye zibamo ni uko mu by’ukuri imirasire itaba izwi cyane mu baturage, ugasanga batabyitabira bakumva y’uko umuriro ari amashanyarazi gusa, wasanga n’ababyumva ugasanga bafite amikoro make kuba bagura iyo mirasire.’’

Akomeza ati “Ikindi ni uko ibigo byikorera usanga biba bidafite uko bigeza imirasire ahantu hose mu gihugu uko bikwiye.’’

Mu mpera za 2017, Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri BRD yatangije umushinga wa miliyoni $48.94, ni ukuvuga miliyari zisaga 41 Frw, azafasha ingo ibihumbi 445 kugerwaho n’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba bitarenze mu 2023.

Bizatuma igera ku ntego Guverinoma yihaye y’uko mu 2024, Abanyarwanda bose bazaba bafite amashanyarazi, aho ingufu zikomoka ku muyoboro mugari zizaba ari 52% naho ingufu zidakomoka kuri uwo muyoboro zikaba 48%.

Umukozi wa Enabel mu Mushinga wa PSPE ukorera muri BRD ushinzwe ikwirakwira ry’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba, Ntaganda Alfred, yavuze ko nyuma yo kubona umusaruro wo gukwirakwiza umuriro utagerwaho neza, bahisemo gukorana na Sacco babifashijwemo n’aba-gent mu kugeza ku Banyarwanda umuriro kuri benshi nk’imwe mu ntego leta yihaye.

Yagize ati “Ubundi Sacco mu bikorwa byayo ntabwo ishinzwe gukwirakwiza umuriro, noneho buri Sacco turi guhugura hano bayihaye amafaranga miliyoni 20 Frw ariko hashize nk’imyaka ibiri ayo mafaranga akibitse. Dusanga inzitizi bahuye nazo ari uko badafite abakozi babafasha kugera ku baturage ngo bagerageze kubaha amakuru ku cyo bakora ngo bayoboke iyo nguzanyo y’icyo Sacco iteganya kubaha. Ni uko guhugura aba- gents ba Sacco byaje.’’

Biteganyijwe ko ibigo 12 bitanga ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ndetse na Sacco 41 aribyo bizahugurwa mu byumweru bibiri, bikazakorwa mu ntara enye z’igihugu. Buri mu-agent wa Sacco azahabwa 5000 Frw buri uko azanye umukiliya.

Aba-agents n'abafite ibigo bitanga ingufu z'umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba bahuguwe imikorere y'ingufu z'imirasire y'izuba
Aba-agents ba SACCO mu bari guhugurirwa uko bageza imirasire y’izuba ku batuye mu byaro
Robert Mugabe yavuze ko imyumvire ya bamwe ku mikorere y'ingufu z'imirasire y'izuba ikiri imbogamizi mu kuyikoresha
Ntaganda Alfred yavuze ko mu gukorana n’aba-agents kwari ukugira ngo bakomeza urugendo rwo gukwirakwiza umuriro kuri bose bitarenze 2024

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .