Ubu bukangurambaga bwabaye ku wa Mbere, tariki ya 16 Mutarama 2023. Bwitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze, abikorera n’abaturage b’i Kanombe.
Kuri uyu munsi mu bukangurambaga bw’isuku n’isukura, hasizwe amarangi ku nkengero z’imihanda, hanatoragurwa imyanda mu miferege [rigoles] itandukanye.
Umuhuzabikorwa wa Croix Rouge mu Karere ka Kicukiro na Bugesera, Mugabirwa Margret, yavuze ko mu isuku n’isukuru uyu muryango hari umusanzu utanga.
Yagize ati “Icyo tuba tugamije ni uguteza imbere isuku yo ku mubiri, iyo mu rugo no ku muhanda. Ibyo byose biri mu nshingano za Croix Rouge.’’
Yasobanuye ko ibikorwa nk’ibi bigamije guteza imbere igihugu kandi bifitiye akamaro buri wese.
Ati “Iyo udakoze isuku ushobora kurwara bigatuma ntacyo ushobora gukora kandi ugatakaza umwanya wivuza. Ni yo mpamvu ari ingirakamaro.’’
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanombe, Nkurunziza Idrissa, yavuze ko ubu bukangurambaga bwongerewe hagamijwe kurushaho kwegera abaturage.
Yagize ati “Muri iyi gahunda y’ubukangurambaga, dufatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye hari gahunda twashyizeho. By’umwihariko twiyemeje ko ukwezi kwa mbere kuzarangira amarerero amaze kubona intebe n’ibikoni by’umudugudu bikabona ibikoresho. Tuzanashyiraho gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana.’’
Yavuze ko ibi byiyongeraho gutanga ifu y’igikoma no kubigisha gutegura indyo yuzuye no kubafasha binyuze muri Gahunda yiswe “Nderere u Rwanda’’ aho abana bari mu mirire mibi bafashwa guhabwa ifunguro ryuzuye.
Ubushakashatsi bwa Gatandatu ku bwiyongere n’Ubuzima bw’Abaturage, DHS, bwagaragaje ko abana 33% mu Mujyi wa Kigali bafite ikibazo cy’igwingira ndetse mu Karere ka Kicukiro 10,7% ari bo bagwingiye.
Nkurunziza yongeyeho ko ubu bukangurambaga buzanakomereza ku kwimakaza isuku n’isukura mu bice bitandukanye by’Umurenge wa Kanombe.
Urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa rwanyuzwe no gutanga umusanzu warwo wo gusukura Umujyi wa Kigali.
Mugwaneza Diane uri mu Ntore ziri ku Rugerero yasobanuye ko iki gikorwa cy’isuku kigamije gusigasira umuco w’igihugu.
Yagize ati “Iki gikorwa gituma hari ibyo twiga kuko gituma twubaka igihugu kigakomeza gusa neza. Ntituba duta umwanya kuko amafaranga yagakwiye gukoreshwa muri bino, ajya ahantu akubaka igihugu.’’
Abitabiriye iki gikorwa kandi bakoze ubukangurambaga bugamije kurwanya igwingira mu bana, aho bahawe amata, bafatwa n’ibipimo ku mikurire yabo.
Ibi byajyanye no guha amarerero yo mu Murenge wa Kanombe ‘filtres’ azajya yifashisha mu gutunganya amazi meza yo guha abana baharererwa.
Musabyimana Gerturde ukorera muri ECD yasuwe, yavuze ko bishimiye inkunga bahawe.
Ati “Amata basanzwe bayabona ariko bari batarabona abantu bayaboherereza. Ni ku nshuro ya kabiri tuyahawe.’’
Umurenge wa Kanombe wanamuritse ibikoresho wifashisha muri ubu bukangurambaga, harimo “Radio y’Umurenge” yumvikanira ahahurira abantu benshi, moto igenda ikusanya uducupa twajugunywe n’aho imyanda ikusanyirizwa “Poubelles’’ ku mihanda.
Iyi gahunda yakozwe muri gahunda y’amarushanwa yateguwe na Polisi y’Igihugu ifatanyije n’Umujyi wa Kigali.

















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!