Ivuriro ryibanze riteye imbere “Health poste second generation” rifite ubushobozi bwo gukurikirana no kwita ku barwayi b’indwara zitandukanye zirimo iz’amenyo, amaso no kwakira abagore bagiye kubyara.
Iri vuriro ryubatswe mu Murenge wa Rubaya, mu Kagari ka Gishambashayo hafi n’umupaka w’u Rwanda na Uganda.
Aba baturage bavuga ko mbere batarabona ivuriro ry’ibanze muri aka gace bakoraga urugendo rurerure berekeza ku kigo nderabuzima aho byabatwaraga hafi amasaha abiri, ibintu byashoboraga gushyira ubuzima bw’umurwayi mu kaga.
Mpozemenshi Boniface wo mu Murenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, Akagari ka Gishambashayo yagize ati “Mbere nakoraga urugendo nkajya ku kigo nderabuzima giherereye mu mpinga y’uriya musozi, nkagenda nk’amasaha abiri. Umuturage wavukiye aha, ibyiza twabonye umubyeyi yaratubyaye atwoherereza ivuriro. Ubu turavurwa amenyo, amaso ikindi noneho n’ababyeyi bacu bakabyarira hano.”
Umuganga w’amenyo muri iri vuriro, Nzeyimana François Xavier, yavuze ko kuba amavuriro y’ibanze atangirwaho ubuvuzi bw’indwara zikomeye nk’amenyo, amaso no kubyaza bibarinda kujya muri ba magendu kandi bagahererwa serivisi nziza ku gihe.
UNICEF ifasha mu gukemura ikibazo cy’ubumenyi ku bakozi
Mu bibazo bikigaragara kuri amavuriro y’ibanze harimo abakozi bake n’ubumenyi bukiri hasi aho usanga henshi hari umuforomo umwe kandi agakora mu masaha y’amanywa gusa naho nijoro na mu mpera z’icyumweru agafunga imiryango.
Kugeza ubu aya mavuriro yubakwa ku bufatanye n’ibigo bitandukanye ariko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana, UNICEF, ryiyemeje gutera inkunga mu gutanga ubumenyi ku bakozi bakora muri aya mavuriro n’ibikoresho by’ibanze.
Umukozi ushinzwe gahunda y’imirire n’ubuzima muri UNICEF Rwanda, Julian Battle yabwiye IGIHE ko impamvu bahisemo gutera inkunga ibikorwa nk’ibi ariko uko ubuzima bw’umwana ahanini butangirira kwa muganga.
Ati “Inshingano zacu ni ukubona umwana atekanye gusa ubuzima bw’umwana butangirira aha ngaha. Iyo umubyeyi ahawe serivisi nziza n’umwana agira ubuzima bwiza”
Yavuze ko kuri aya mavuriro ababyeyi banahahererwa inama z’uburyo bwiza bwo kurwanya indwara zirimo n’iziterwa n’umwanda, imirire mibi n’ibindi.
Ivuriro rya Gishambashayo ryakira abarwayi ibihumbi bine buri kwezi, barimo abivuza amenyo bari hagati 100 na 200, amaso hagati ya 60 na 85, abagore babyara n’abandi banyuranye.
Umuyobozi wa SFH Rwanda, Manasseh Gihana Wandera, yabwiye IGIHE ko bazakomeza gufatanya n’u Rwanda mu guteza imbere serivise z’ubuzima batanga amahugurwa ku bakozi ndetse n’ibikoresho bikenewe.
Ati “Tuzakomeza gufatanya na Minisante n’uturere ndetse n’inzego z’ibanze kugira ngo dushake abaganga, tubahugure, tubahe ibikoresho by’ibanze hanyuma tunabakurikirane tubafashe kugira ngo niba hari ibyo babura yaba inama cyangwa ibikoresho tubibahe. Hari uguhugura, hari ugutanga ibikoresho kandi ibyo byose ni ibintu bigenda bikorwa buhoro buhoro.”
Guverinoma y’u Rwanda ifite gahunda yo kubaka ivuriro ry’ibanze muri buri Kagari no kuvugurura ayubatswe akagezwa ku rwego rwo kuvura indwara ziri ku rwego rwisumbuyeho.












Amafoto: Ntabareshya Jean de Dieu
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!