70% by’ibibazo byakagombye kwinjira mu nkiko bikemurwa n’abunzi

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 19 Kamena 2019 saa 09:55
Yasuwe :
0 0

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya leta, Busingye Johnston, yavuze ko ibibazo bigera kuri 70% byakwinjiye mu nkiko bikemurwa n’abunzi nka rumwe mu rwego rufasha abaturage mu kwiyunga.

Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu ubwo yatahaga kumugaragaro inzu y’abunzi bubakiwe n’abaturage kugira ngo barusheho kubaha serivisi nziza kuko ubundi bakoreraga munsi y’igiti. Iyo nzu ikaba yarubakiwe abunzi bo ku rwego rw’ubujurire mu Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo.

Iyi nzu ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, yubatswe mu gihe cy’amezi umunani, abaturage bayubaka biciye muri gahunda y’umuganda amabati n’ibindi nkenerwa byayigiyeho bikaba byaraguzwe mu mafaranga bishatsemo, aho ngo buri umwe yatangaga 1000Frw.

Minisitiri Busingye yashimiye abaturage ku gikorwa cyiza bakoze, avuga ko ariyo nzu ya mbere y’abunzi ibayeho mu Rwanda yubatswe n’abaturage.

Yashimiye imitekerereze ihambaye yagizwe n’abaturage ndetse n’abayobozi kugeza ubwo bashyize hamwe bakubakira abunzi babo inzu nziza yo gukoreramo bakava munsi y’igiti.

Yavuze ko abunzi ari urwego rufasha ubutabera cyane ngo kuko ibibazo byinshi bakemura usanga byakajyanywe mu nkiko bikaburanishwa, ariko ngo abunzi babasha kumvikanisha abo bantu bakabikemura neza bitarindiriye kujyanwa mu nkiko.
Yagize ati “Kugeza ubu bakemura 70% by’ibibazo byakagombye kwinjira mu nkiko uko byakabaye ndetse turakeka n’umubare warazamutse, ibyo bibazo byose ubundi byakabaye byinjira mu nkiko ariko badufasha kubikemura niyo mpamvu tubashimira cyane.”

Busingye yasabye abunzi gukomeza kuba inyangamugayo mu gukemura ibibazo by’abaturage ati “Muziko mukora akazi gasaba ubwitange bukomeye no kuba inyangamugayo, turabasaba kurarama mugakemura ibibazo by’amakimbirane ari hagati y’abantu mubanye, muturanye mukabikora neza nta kindi kibazo kibayemo.”

Perezida w’abunzi mu Murenge wa Ngarama Murisa Jervais, avuga ko ubwo babonye aho gukorera heza bizatuma na serivisi batanga zigenda neza kurushaho.

Ati“ Tubonye aho gukorera twisanzuye nta zuba nta mvura ndetse nta n’izindi mbogamizi zihari mu gihe ubundi twajyaga gutira aho dukorera, turizeza abaturage ko tuzakomeza kubafasha mu kubunga no gukemura ibibazo byabo neza.”

Kanyamihigo Fidele warushinzwe gukurikirana iyubakwa ry’iyi nyubako yavuze ko igitekerezo cyo kubaka iyi nzu cyatanzwe n’abaturage guhera ku mudugudu nyuma yo gusanga abunzi badakwiye gukomeza gukorera munsi y’igiti, njyanama y’umurenge ibiha umugisha batangira kubaka.

Yavuze ko uretse ikibanza bahawe na leta ibindi byose byayigiyeho byatanzwe n’amaboko y’abaturage ndetse n’imisanzu yabo aho buri wese yatangaga amafaranga 1000 Frw kugira ngo hazagurwe amabuye, amabati, amadirishya n’inzugi.

Kuri ubu mu Karere ka Gatsibo habarurwa abunzi 581 barimo ab’igitsina gore 327 n’ab’igitsina gabo 254, mu Murenge wa Ngaramo ho habarurwa abunzi 42. Umwaka ushize bakiriye ibirego 1349 bakemuramo 1337 ibindi 12 baracyabishakira ibisubizo.

Umwaka ushize wa 2017/2018 urwego rw’abunzi mu gihugu hose rwaciye imanza ibihumbi 49 528 bingana na 97,3% .

Minisitiri Busingye yashimiye abaturage ku bw'igikorwa cyiza bakoze
Kanyamihigo Fidele warushinzwe gukurikirana iyubakwa ry'iyi nzu yavuze ko bayubatse mu mezi umunani gusa
Perezida w'Abunzi mu Murenge wa Ngarama Murisa Jervais yavuze ko kuba bubakiwe inzu bizatuma barushaho gutanga serivisi nziza ku baturage
Yatashywe na Minisitiri w'ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya leta Johnston Busingye
Iyi nzu y'abunzi yubatswe n'abaturage ibatwara miliyoni 18 z'amafaranga y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza