00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

2021: Impanuka 223 zimaze guhitana abantu 69

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 14 Kamena 2021 saa 12:47
Yasuwe :
0 0

Kuva mu ntangiriro za 2021, mu Rwanda hamaze kuba impanuka zigera kuri 223 zaguyemo abantu 69 biturutse ku bashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena 2021, Polisi yeretse itangazamakuru abashoferi 41 bafashwe banyoye ibisindisha.

Umuvugizi wa Polisi, CP Kabera John Bosco Kabera, yabwiye IGIHE ko guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2021 hamaze kuba impanuka 223 zaguyemo abantu 69.

Abashoferi barenga 1200 nabo bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha.

Ati “Bimaze kurenga urugero kuko kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka kugeza ubu twabonye ko hari impanuka zigera kuri 223 zakozwe n’abantu cyangwa zagizwemo uruhare n’abantu batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha.”

Umwe mu bashoferi bafashwe atwaye ikinyabiziga yanyoye ibisindisha, wari ufite itike y’indege yo kujya i Kinshasa muri RDC, yemeye amakosa anayasabiri imbabazi.

Ati “Nanjye bamfashe ntwaye imodoka nanyoye ariko kuri njye numvaga ndi muzima gusa Abapolisi bampimye ibipimo bigaragaza ko nanyoye inzoga nyinshi. Mbasabye imbabazi kandi mbemerera ko ntazongera gutwara imodoka nanyoye inzoga.”

Polisi y’u Rwanda yaboneyeho gutangaza ko aba bashoferi bose uko ari 41 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye ibisindisha bafungwa, ndetse bagomba gucibwa amande kandi n’ibinyabiziga bari batwaye bigafungwa kugira ngo bibere isomo buri utwara yanyoye inzoga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .