Umucamanza yanze ubusabe bwo kohereza Kabuga mu Buholandi

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 28 Gicurasi 2020 saa 12:01
Yasuwe :
0 0

Umucamanza w’Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, IRMCT, William H. Sekule, yanze ubusabe bw’Ubushinjacyaha bwasabaga ko Kabuga Félicien uheruka gufatirwa mu Bufaransa yakoherezwa kuburanira mu Buholandi, aho koherezwa i Arusha nk’uko impapuro zashyizweho zisaba ko afatwa zibigaragaza.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

Nyuma yo gufatirwa mu Bufaransa ku wa 16 Gicurasi 2020, Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko busaba ko hakorwa impinduka mu nyandiko zisaba ifatwa n’iyoherezwa rya Kabuga, ngo umwanzuro uteganya ko azohereza i Arusha uhindurwe, abe yoherejwe mu Buholandi.

Hatangwaga imbogamizi zijyanye n’ingendo zo kuva mu Bufaransa kugera muri Tanzania kubera icyorezo cya Coronavirus, nubwo Urukiko rwo mu Bufaransa rutaremeza niba azoherezwa.

Mu mwanzuro umucamanza William H. Sekule yatangaje kuri uyu wa Gatatu, yavuze ko itegeko riteganya ko abaregwa bose bashyiriweho impapuro za ICTR barimo Kabuga, nibafatwa bagomba gufungirwa ndetse bakaburanishirizwa ku ishami ry’Urwego riri i Arusha muri Tanzania.

Impinduka zose ziba mu mpapuro zifata umuntu runaka, zigomba kwemezwa n’umucamanza ubifitiye ububasha hamaze gusuzumwa inzitizi zituma hari ingingo isabirwa guhinduka.

Umucamanza yavuze ko ubwo yafataga icyemezo, yazirikanye ko gufunga umuntu ukekwaho icyaha bikwiye kubera Arusha, kereka igihe haba hari impamvu idasanzwe.

Yakomeje ati “Bitandukanye n’ubusabe bwiswe ko bwihutirwa, amateka yagaragaje ko abantu nk’abashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko batabwa muri yombi bakaza gufatirwa mu Bufaransa, bahafungirwaga ndetse bagatangira inzira z’inkiko bigafata hagati y’amezi atatu n’umunani mbere yo koherezwa i Arusha muri Tanzania, kandi nta kintu mu busabe bwatanzwe kigaragaza ko irangira ry’urubanza rwa Kabuga mu Bufaransa riri hafi.”

Umucamanza yanavuze ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha bushingiye ku mpungenge “zitasobanurwa neza” zijyanye no kwimura Kabuga akava mu Bufaransa akoherezwa i Arusha, zijyanye n’icyorezo cya Coronavirus.

Yakomeje ati “Ariko, ubusabe bwatanzwe ntabwo bugaragaza neza izo mbogamizi zihari mu buryo bugaragara, cyangwa se niba zihari, ngo buhuze igihe urubanza mu Bufaransa rushobora gufata bijyanye n’iyoherezwa rya Kabuga, n’ikurwaho rishoboka kuri izo mbogamizi mu gihe cyo kumwohereza.”

Bityo ngo ubwo busabe ntabwo bugaragaza neza ko iyoherezwa rya Kabuga i Arusha riteganywa mu mpapuro zisaba ko afatwa no kumwohereza umunsi yafashwe, ari imbogamizi ku kumugeza muri gereza y’Urwego.

Umucamanza yavuze ko ubusabe bw’Ubushinjacyaha nta mpamvu zifatika zagaragajwe zo kubushyigikira ngo bugire ishingiro, kuko nta kigaragaza ko u Bufaransa butazamwohereza mu gihe cyagenwe, ariko ko igihe cyo kumwohereza kigeze, imbogamizi zaba zihari zashyikirizwa urukiko.

Urukiko ruvuga ko Ubushinacyaha busa n’ubwirengagije ko Guverinoma ya Tanzania iheruka gukomorera ingendo mpuzamahanga z’indege, zari zarafunzwe kubera Coronavirus.

Kabuga yatawe muri yombi ku wa 16 Gicurasi 2020, mu gace ka Asnières-sur-Seine mu Bufaransa, nyuma y’imyaka 26 yihishahisha.

Kuri uyu wa Gatatu urukiko rwatangaje ko umwanzuro ku bijyanye no kuba yakoherezwa kuburanira i Arusha cyangwa i La Haye uzafatwa ku wa 3 Kamena 2020 saa munani.

Impuzamiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, hamwe n’imiryango byishyize hamwe, baheruka kwandika ibaruwa ifunguye igenewe Perezida IRMCT, isaba ko Kabuga Félicien yoherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanira.

Mu gihe ngo ubwo busabe bwaba butemewe, IBUKA n’imiryango byishyize hamwe byasabye Perezida wa IRMCT ko yakwimurira inteko y’uru rwego mu Rwanda, nk’uko amategeko arushyiraho yemera, ko “rushobora gukorera inshingano zarwo ahatari ku cyicaro cyarwo, igihe byemejwe na Perezida mu nyungu z’ubutabera.”

Basabye ko mu cyumba cyose iburanisha ryazaberamo, abarokotse bahabwa amahirwe yo kuba bahari, kandi Abanyarwanda bakabasha gukurikirana urubanza hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Abatabasha kugera mu cyumba cy’iburanisha ngo bakwiye kubona uko iburabisha rizagenda hifashishjwe internet, ibintu ngo imanza zabereye muri ICTR i Arusha zitigeze zemera.

Inkuru wasoma: Kabuga yabwiye urukiko ko ibyo aregwa ari ibinyoma kuko yakoranaga n’Abatutsi, ati "Sinari kwica abakiliya"

Umucamanza yashimangiye ko Kabuga agomba koherezwa i Arusha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .