Ibi yabigarutseho kuri uyu wa kane, tariki 20 Werurwe 2025 ubwo mu Bitaro bya Gisenyi batahaga ku mugaragaro inyubako zitangirwamo serivisi zo kubaga (Salle d’Operation), inzu y’indembe ndetse n’icyumba cyigishirizwamo, ijyanye n’igihe irimo n’ibikoresho bizajya byifashishwa mu gutanga serivisi zo kubaga.
Prof. Ntirenganya yagaragaje ko mu Rwanda hakiri icyuho cy’abaganga babaga kuko bakiri hasi cyane ugereranyije n’abakenewe.
Ati "Muri rusange dufite umubare muke w’abaganga babaga, ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima abantu 1,788 ni bo bamaze kubagwa hagamijwe gukosora inenge (Plastic Surgery) mu gihe abakeneye izi serivisi barenga ibihumbi ijana, dukeneye gutanga ubuvuzi, ariko iyo urebye abaganga babaga bakenewe bo baracyari munsi y’abakenewe. Dukeneye kubongera bikanajyana n’ibikoresho nkenerwa.”
Ikindi yagarutseho ni uko mu Rwanda habarurwa abaganga babaga 162, mu gihe ababaga hagamijwe gukosora inenge cyangwa ubwiza (Plastic Surgery) ari batanu gusa.
Yemeje ko nk’abaganga icyo bakwiriye gukora ari ugushyiramo imbaraga bagakora neza n’ubwo baba ari bake.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Gisenyi, CSP. Dr. Tuganeyezu Oreste, yavuze ko bari basanganwe ibyumba byo kubagiramo bine ariko bibiri muri byo bidakora kuko bitari byujuje ibyangombwa, bityo bigiye kubafasha kuvugurura serivisi batanga.
Ati “Tugiye kuzamura serivisi twatangaga mu kubaga, kuko twari dusanganywe ibyumba bine, ariko bibiri muri byo bidakora kuko bitari byujuje ibisabwa, ku buryo hari n’abarwayi bazaga bikaba ngombwa ko tubohereza mu bindi bitaro. Iki gikorwaremezo ni igishoro kizadufasha gutanga serivisi inoze ku baturage.”
Yakomeje avuga ko mu gihe kingana n’ukwezi bashoboraga kohereza abarwayi 50 baje gusaba serivisi zo kubagwa mu bindi bitaro, kuko batabashaga kubona aho babakirira.
Ku ruhande rw’Umuyobozi ushinzwe kugenzura ireme rya serivisi z’ubuzima muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr. Ntihumbya Jean Baptiste, yatanze umukoro ku Bitaro bya Gisenyi nyuma y’ibi bikorwaremezo bubakiwe na Operation Smile ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima.
Ati “Ibitaro bitangire byikorere igenzura birebe icyahindutse mu mitangire ya serivisi zo kubaga. Nubwo abaganga babaga n’abatera ikinya bakiri bake, ariko bazongerwa kugira ngo umuturage ahore ku isonga.”
Abaturage bagana ibitaro bya Gisenyi bavuga ko impinduka zatangiye kubageraho
Bamwe mu barwariye muri ibi bitaro baganiriye na IGIHE bahamya ko kuba inyubako babagiramo n’ibikoresho byongerewe biri kuborohereza mu kubona serivisi.
Umuhoza Triphine ukomoka mu Karere ka Huye, wari umaze iminsi itanu mu Bitaro bya Gisenyi, yavuze ko inyubako y’ibagiro yagabanyije ubucucike.
Ati “Twabonye inyubako nshya irimo n’ibikoresho aho abarwayi bakirirwa harimo ubwisanzure kuko habaye hanini, hongerwamo n’ibitanda ku buryo bakwakira abantu benshi.”
Munyarubindo Théoneste ati “Iyi nyubako yorohereje abarwayi kuko basigaye babona aho bakirirwa heza kandi hisanzuye bitandukanye na mbere hakiri mu mfunganwa.”
Nzakizwanimana Jean Népo, utuye mu Murenge wa Nyakiliba, avuga ko yari afite ikibyimba ku ijosi ariko akaba yarabazwe nyuma y’umunsi umwe agasubira mu mirimo ye.
Ati “Narabazwe igikorwa kigenda neza, mu gihe naje umuryango wanjye ufite ubwoba urimo unsaba kubireka.”
Ni kenshi abagana Ibitaro bya Gisenyi mu bihe byashize bumvikanaga mu itangazamakuru binubira serivisi zo kubaga zahatangirwaga kubera gukorera ahantu hafunganye ariko kuri ubu inyubako zavuguruwe n’ibikoresho bizigize byose byuzuye bitwaye arenga miliyoni 300 Frw.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!