Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Louise Mushikiwabo, yatahije Abanyarwanda bose, ndetse abifuriza ko umwaka wa 2025 wazababera uw’amata n’ubuki.
Ati “Abachou bacu beza, mbifurije Umwaka wa 2025 w’amata n’ubuki!! Buri wese icyo yifuza cyose mu mwaka utangiye kizamubere impamo! Mbifurije ubuzima buzira umuze, ibyishimo no gutsinda’’.
Yakomeje avuga ko intego abantu bakwiye kujyana mu 2025 ari ivuga ko byose bizagenda neza.
Ati “Intego yacu y’umwaka wa 2025 ni byose bizagenda neza!’’.
Aha Louise Mushikiwabo yasaga n’usubira mu mvugo yagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu birori yakiriyemo abantu batandukanye, hagamijwe kubifuriza umwaka mwiza.
Perezida Kagame yumvikanye avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kugira impungenge kuko byose bizagenda neza mu mwaka wa 2025.
Louise Mushikiwabo ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina muri politike y’Isi. Mu 2018 nibwo yatorewe kuba Umunyamabanga w’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa wa OIF, nyuma y’igihe yari amaze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!