00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwanda Foam yagabanyije ibiciro mu gihe cya Tour du Rwanda 2025

Yanditswe na Byiringiro Osée Elvis
Kuya 24 February 2025 saa 11:29
Yasuwe :

Uruganda rukora rukanagurisha matela, Rwanda Foam, rwagabanyije 5% ku biciro bya Super Executive, Inzozi na Executive, mu gihe abacuruzi 10 bashya bifuza gukorana narwo bazishyurirwa amezi abiri y’inzu bazakoreramo.

Ni ubutumwa uru ruganda ruri gutanga rubinyujije muri Tour du Rwanda rwitabiriye ku nshuro ya cyenda. Ni mu gihe, iyi poromosiyo yo izatangwa mu cyumweru cy’iri siganwa riri gukinwa ku nshuro ya 17.

Uru ruganda ruheruka kwagurwa mu rwego rwo guhaza isoko ryo mu Rwanda no hanze kuko ubu rushobora gukora matela ibihumbi 5000 ku munsi.

Muri iri siganwa ry’uyu mwaka, uru ruganda ruri gususurutsa abaryitabiriye babifashijwemo na Platini P uri mu bahanzi bafite izina rikomeye.

Rwanda Foam imaze imyaka irenga 40 ikora matelas kuva mu 1983. Serivisi zayo ziboneka ku bacuruzi barenga 60 bayihagarariye mu gihugu hose.

Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy’umuhondo cyayo ndetse nta zindi matelas acuruza. Ushobora no guhaha unyuze kuri https://rwandafoam.com/

Bamwe mu bakobwa baba basobanura serivisi za Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2025
Hamwe na Rwanda Foam, umuhanzi Platin P ari gususurutsa abitabiriye Tour du Rwanda 2025
Abafana bagaragarije urukundo Platini P uri kumwe na Rwanda Foam muri Tour du Rwanda 2025
Aharanga umucuruzi haba hari icyapa cy’umuhondo cyayo ndetse nta zindi matelas acuruza
Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Rwanda Foam, Maniraho Ernest, yasobanuye impamvu yo kugabanya ibiciro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .