00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida wa Sena Dr. Kalinda yavuze ko nta wakongera guhembera Jenoside ngo bimuhire

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 4 May 2025 saa 07:45
Yasuwe :

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Kalinda François Xavier, yatangaje ko nyuma y’aho Leta y’ubumwe ihagarikiye Jenoside yakorewe Abatutsi ikabasha no gusana igihugu, ubu Abanyarwanda bakwiye kwizera ko ifite imbaraga zo guhashya uwo ari we wese warota kongera guhembera Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.

Ibi yabigarutseho ku wa 03 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika, ahibukwaga Abatutsi biciwe kui Paruwasi Gatolika ya Cyanika.

Nikuze Mariane waharokokeye, yagaragaje ubugome ndengakamere bakorewe bicishwa inyota ngo babure intenge bazaninirwe guhunga.

Yagaragaje ko mbere y’uko baza kubica babanje guca amatiyo yazanaga amazi kuri Paruwasi, ibyatumye babura ubuzima maze bamwe mu bana bagatangira kwicwa n’inyota kugeza ku wa 21 Mata 1994, ubwo Interahamwe n’abandi bicanyi bagiye kubica bavuye no kwica i Murambi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko n’ubwo iyi Paruwasi Gatolika ya Cyanika yashinzwe mu 1935, ariko nta mbuto z’urukundo zigeze zihaboneka kuko aka gace kabaye igicumbi cya Jenoside kuko yahatangiye kuva kera mu cyiswe Noheli y’amaraso mu bwicanyi bwahabaye mu mwaka wa 1963.

Yagaragaje uko inama yo kwica Abatutsi kuri Noheli yo mu 1963, uwa Perefe wa Gikongoro, Nkeramugaba Andreé, yaje gukoreshereza mu Cyanika ku wa 23 Ukuboza muri uwo mwaka.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka ari umwanya uboneye wo gusesengura amateka y’u Rwanda hagamijwe gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga zo kuyikumira zihari.

Yagize ati “Iyi myaka 31 ishize, igaragaza ko ibyagezweho byubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, bikaduha ikigereranyo hagati y’ubuyobozi bubi n’ubwiza. Ni yo mpamvu, abarota kongera guhembera amacakuru n’ingengabitekerezo ya Jenoside, imbaraga zo kubatsinda zihari kandi na bo barabizi.”

Iyi gahunda yo Kwibuka mu Cyanika, yanahuriranye no gushyingura imibiri 53 mu cyubahiro irimo 51 yabonetse hirya no hino mu murenge ndetse n’indi ibiri yimuwe, aho ije isanga indi isaga ibihumbi 40, iruhukiye mu Rwibutso rwa Cyanika.

Umurenge wa Cyanika uhuje amateka n’ibindi bice byinshi, aho umunsi wo ku wa 21 Mata 1994 wishweho Abatutsi benshi mu gihugu barenga ibihumbi 250 mu bice nka Cyanika, Murambi na Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, Karama, Cyarwa, Tumba na Kinazi muri Huye, Nyanza, i Gishubi muri Gisagara, Muhanga, Ruhango, Kamonyi n’ahandi.

Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko abahembera ingengabitekerezo ya Jenoside ntacyo bazageraho kuko u Rwanda rufite imbaraga zo kubarwanya
Minisitiri Dr. Bizimana yagaragaje mu Cyanika habaye indiri ya Jenoside guhera mbere ya 1994
Abatuye mu Cyanika basabwe kubaka ubumuntu muri bagenzi babo
Abagize inzego z'ubuyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe n'iz'umutekano bashyira ururabo aharuhukiye Abatutsi biciwe kuri Paruwasi ya Cyanika
Minisitiri Dr. Bizimana, Perezida wa Sena, Dr. Kalinda na Guverinei w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Cyanika
Paruwasi Gatolika ya Cyanika yashinzwe mu 1935 ariko mu 1994 hicirwa Abatutsi benshi
Hanashyinguwe imibiri 53, harimo 51 yabonetse, n'ibiri yimuwe
Urwibutso rwa Jenoside rwa Cyanika, ruruhukiyemo abasaga ibihumbi 40

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .