Ibi yabigarutseho ku wa 03 Gicurasi 2025, mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Cyanika, ahibukwaga Abatutsi biciwe kui Paruwasi Gatolika ya Cyanika.
Nikuze Mariane waharokokeye, yagaragaje ubugome ndengakamere bakorewe bicishwa inyota ngo babure intenge bazaninirwe guhunga.
Yagaragaje ko mbere y’uko baza kubica babanje guca amatiyo yazanaga amazi kuri Paruwasi, ibyatumye babura ubuzima maze bamwe mu bana bagatangira kwicwa n’inyota kugeza ku wa 21 Mata 1994, ubwo Interahamwe n’abandi bicanyi bagiye kubica bavuye no kwica i Murambi.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko n’ubwo iyi Paruwasi Gatolika ya Cyanika yashinzwe mu 1935, ariko nta mbuto z’urukundo zigeze zihaboneka kuko aka gace kabaye igicumbi cya Jenoside kuko yahatangiye kuva kera mu cyiswe Noheli y’amaraso mu bwicanyi bwahabaye mu mwaka wa 1963.
Yagaragaje uko inama yo kwica Abatutsi kuri Noheli yo mu 1963, uwa Perefe wa Gikongoro, Nkeramugaba Andreé, yaje gukoreshereza mu Cyanika ku wa 23 Ukuboza muri uwo mwaka.
Perezida wa Sena, Dr. Kalinda François Xavier, yavuze ko kwibuka ari umwanya uboneye wo gusesengura amateka y’u Rwanda hagamijwe gukumira ko Jenoside yazongera kubaho ukundi, kuko imbaraga zo kuyikumira zihari.
Yagize ati “Iyi myaka 31 ishize, igaragaza ko ibyagezweho byubakiye ku bumwe bw’Abanyarwanda, bikaduha ikigereranyo hagati y’ubuyobozi bubi n’ubwiza. Ni yo mpamvu, abarota kongera guhembera amacakuru n’ingengabitekerezo ya Jenoside, imbaraga zo kubatsinda zihari kandi na bo barabizi.”
Iyi gahunda yo Kwibuka mu Cyanika, yanahuriranye no gushyingura imibiri 53 mu cyubahiro irimo 51 yabonetse hirya no hino mu murenge ndetse n’indi ibiri yimuwe, aho ije isanga indi isaga ibihumbi 40, iruhukiye mu Rwibutso rwa Cyanika.
Umurenge wa Cyanika uhuje amateka n’ibindi bice byinshi, aho umunsi wo ku wa 21 Mata 1994 wishweho Abatutsi benshi mu gihugu barenga ibihumbi 250 mu bice nka Cyanika, Murambi na Kaduha mu Karere ka Nyamagabe, Karama, Cyarwa, Tumba na Kinazi muri Huye, Nyanza, i Gishubi muri Gisagara, Muhanga, Ruhango, Kamonyi n’ahandi.








TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!