Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Kamena 2020 saa 05:33
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku Cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Inama ya Komite Nyobozi ya FPR Inkotanyi yateranye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 26 Kamena 2020, yahuje abanyamuryango 250 bayobora inzego zitandukanye muri uyu muryango.

Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwa Twitter, RPF Inkotanyi ntiyatangaje ibikubiye ku murongo w’ibyaganiriwe muri iyi nama, yayobowe na Perezida Kagame.

Ivuga ko “Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi akaba na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze ku cyicaro cy’umuryango i Rusororo aho ayobora Inama ya Komite Nyobozi, ihurije hamwe abanyamuryango 250 barimo abahagarariye inzego zitandukanye.’’

Iyi nama yabaye mu gihe u Rwanda rugihanganye n’icyorezo cya Coronavirus ndetse abayitabiriye bakurikije amabwiriza yo kwirinda nko kwambara agapfukamunwa no guhana intera hagati yabo.

Perezida Kagame ku wa 26 Kamena 2020yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi yabereye ku Cyicaro cy’uyu muryango giherereye i Rusororo mu Karere ka Gasabo. Aha nibwo yageraga i Rusororo ari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, François Ngarambe
Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya RPF. Aha yari kumwe n'Umunyamabanga Mukuru wa RPF Inkotanyi, François Ngarambe
Perezida Kagame yayoboye Inama ya Komite Nyobozi yaguye ya FPR Inkotanyi iteraniye i Rusororo ku cyicaro cy'uyu muryango
Abayobozi bitabiriye iyi nama bicaye bahanye intera, banambaye udupfukamunwa mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .