Ibiro by’umukuru w’igihugu, Village Urugwiro, byatangaje ko aba bayobozi bombi "baganiriye ku ngingo zireba ibihugu byombi n’izireba umugabane."
Perezida Umaro Sissoco Embaló yaherukaga mu Rwanda muri Werurwe, mu ruzinduko rw’akazi rwamaze iminsi itatu, rugamije gushimangira umubano w’ibihugu byombi.
Ku munsi we wa mbere mu Rwanda, Perezida Embaló yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane zarushinguwemo.
Abayobozi bombi banakurikiranye isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye mu nzego zirimo ubutwererane mu bukungu n’ubucuruzi, uburezi, ubukerargendo, gutegura inama no kubungabunga ibiudukikije, yashyizweho umukono na ba minisitiri b’ububanyi n’amahanga.
Icyo gihe Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo ibihugu bihura nabyo birenga imbibi, bityo ari ngombwa ko bihanahana amasomo, bikigiranaho, nk’uburyo bwatuma birushaho kugira imbaraga.
Perezida Umaro we yagize ati "U Rwanda na Guinée-Bissau dufite byinshi dushobora gukorera hamwe, harimo gusangira ubunararibonye mu nzego zitandukanye. Ubufatanye bw’ibihugu butanga inyungu kandi ini ingenzi cyane."
Kuri uyu wa Gatandatu kandi Perezida Kagame yakiriye Ramtane Lamamra, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Algeria akaba n’intumwa yihariye ya Perezida Abdelmadjid Tebboune.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!