Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Estonia byibanze ku kurwanya Coronavirus

Yanditswe na Habimana James
Kuya 16 Mata 2020 saa 09:59
Yasuwe :
0 0

Perezida Kagame kuri uyu wa Kane yagiranye ibiganiro na mugenzi we wa Estonia, Kersti Kaljulaid, byibanze mu gushaka uko umuryango mpuzamahanga wafatanya muri ibi bihe Isi yugarijwe n’icyorezo cya Coronavirus.

Kugeza ubu imibare igaragaza ko abantu 1,434 aribo bamaze kwandura Coronavirus muri Estonia, 36 bamaze gupfa mu gihe 133 bamaze gukira. Mu Rwanda ho abantu 138 bamaze kwandura, nta n’umwe urapfa, mu gihe 60 bamaze gukira.

Perezida Kersti Kaljulaid agaragaza ko muri iki gihe Isi ikwiye gufatanya mu guhangana n’iki cyorezo, ibi bikanakomeza na nyuma ubwo kizaba kimaze kurandurwa.

Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Perezida Kersti Kaljulaid yagize ati “Nagiranye ikiganiro cyiza n’umuvandimwe wanjye, Perezida Paul Kagame w’u Rwanda. Birakenewe ko Umuryango Mpuzamahanga uhaguruka ugashyira hamwe muri ibi bihe by’iki cyorezo ariko na nyuma yacyo. Twiteguye kandi gufatanya na gahunda ya Smart Africa mu guteza imbere ubushobozi mu ikoranabuhanga. Birakenewe ko hirindwa gutandukanya ubushobozi mu ikoranabuhanga.”

Muri ubu bufatanye, ubunyamabanga bwa Smart Africa, bwasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Ikoranabuhanga muri Estonia, agamije gufasha Afurika kugera ku ntego zawo z’iterambere.

Mu Ugushyingo 2017, Perezida Kagame yakiriye uyu Mukuru w’Igihugu wa Estonia, ibiganiro byabo byibanda ku butwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ubwo yari mu Rwanda, Kersti Kaljulaid yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, ahashyinguye imibiri y’Abatutsi barenga ibihumbi 250 bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yahatangiye ku rwibutso rwa Kigali, Kersti yavuze ko mu izina ry’Abanya-Estonia, yihanganishije Abanyarwanda n’abacitse ku icumu, yongeraho ko n’ubwo umuntu yakira ibikomere by’umubiri, iby’umutima bitashira.

Yanditse kandi mu gitabo cy’abashyitsi ubutumwa buvuga ko anyuzwe n’uko abanyarwanda bakomeje kwishyira hamwe bagamije kuva mu mateka mabi baciyemo, bakaba umuryango uhuriye ku kurwanya ubugizi bwa nabi.

Estonia iherereye mu Majyaruguru y’u Burayi, ifite ubuso bwa kilometero kare 45,336, ikaba ituwe n’abaturage 1,326,350 nk’uko ibarura ryo mu 2020 ribigaragaza. Iza mu bya mbere mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi mu mikoreshereze y’ikoranabuhanga muri gahunda zitandukanye.

Perezida Kagame na mugenzi we wa Estonia Kersti Kaljulaid bagiranye ibiganiro byibanze mu kurwanya Coronavirus yugarije Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .