Nyabarongo yuzuye ihagarika ingendo zihuza Kigali n’Amajyepfo (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Imvura nyinshi yaguye mu ijoro rishyira ku wa 7 Gicurasi 2020, yatumye umugezi wa Nyabarongo wuzura amazi ufunga umuhanda unyura ku kiraro cya Nyabarongo uhuza Umujyi wa Kigali n’Intara y’Amajyepfo.

Kuzura kwa Nyabarongo kwahagaritse ingendo by’igihe gito ariko zongera gusubukurwa ahagana saa Yine z’ijoro, amazi atangiye kugabanuka.

Ingendo zihuza Kigali n’Amajyepfo zahagaritswe ku mugoroba ahagana saa Moya. Imodoka z’abiganjemo iz’abantu ku giti cyabo zahagaritswe ariko nyuma y’uko ubuyobozi bwasuzumye imiterere y’ikibazo zaje kwemererwa gutambuka.

Abageze kuri Nyabarongo mbere babanje gukoresha umuhanda wa Ruliba unyura mu gace ka Norvège kuko amazi yari menshi cyane, ku buryo batashoboraga kwambuka.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, kandi amazi yo muri Nyabarongo yatumye ingendo zihuza Nzove-Skol- Rutonde zihagarikwa, nyuma yo kuzura mu muhanda.

Imvura yanangije ibikorwa remezo birimo ikiraro cya Gahira ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke. Byatumye ingendo zihuza utu turere zihagarara.

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, giherutse gutangaza ko imvura iziyongera mu gihugu ugereranyije muri iyi minsi.

Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (Minema) yatangaje ko imvura nyinshi yaguye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira ku wa Kane, yahitanye ubuzima bw’abaturage 65 hirya no hino mu gihugu, ikangiza ibikorwa remezo birimo ibiraro n’inzu.

Hangiritse kandi ibikorwa remezo birimo imihanda nk’umuhanda Gakenke-Vunga- Musanze, inzu 91 zasenyutse, ibiraro bitanu byacitse ndetse n’imyaka yatwawe n’imyuzure.

Kubera ko imvura imaze igihe igwa ari nyinshi, byatumye amazi aba menshi mu butaka byongera inkangu n’ingaruka zazo.

Minema yasabye abantu bose gukomeza kwitwararika no kwirinda ibyabateza ibiza no kwimuka ahashyira ubuzima bwabo mu kaga.

MINEMA yasabye abaturarwanda gufata ingamba zo kwirinda ibiza harimo gushishoza mbere yo kwambuka umugezi n’ibiraro, kwitondera amazi menshi atemba ava ku misozi,ruhurura, imigende n’imyuzi. Abatwara ibinyabiziga basabwe kwirinda kunyura mu mihanda irimo amazi afite umuvuduko mwinshi,inkangu,ahandi babujijwe na Polisi n’izindi inzego.

Nyuma yo kugabanuka kw'amazi imodoka zemerewe kwambuka
Nyabarongo yuzuye, ifunga ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’Intara y'Amajyepfo
Imvura yaguye yangije ikiraro cya Gahira ku mugezi wa Nyabarongo gihuza Akarere ka Muhanga n’aka Gakenke

Amafoto: Intyoza


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .