Mufti w’u Rwanda yakiriye Ambasaderi wa Israël mu Rwanda baganira ku kunoza ubufatanye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Gicurasi 2020 saa 06:26
Yasuwe :
0 0

Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana yagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam byagarutse kuri gahunda z’Umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda n’ubufatanye buhuriweho.

Ambasaderi Dr. Ron Adam yasuye Umuryango w’Abayisilamu kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Gicurasi 2020, mu gihe abayoboke b’Idini ya Islam mu Rwanda no ku Isi hose begereje umusozo w’igisibo cya Ramadhan.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byagarutse kuri gahunda zitandukanye zikorwa n’umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda n’ubufatanye buhamye na Ambasade ya Israël mu guteza imbere ubutwererane hagati y’impande zombi.

Ambasaderi Dr Ron Adam wari wagendereye ubuyobozi bw’Idini ya Islam mu Rwanda yavuze ko ibi bihe bigoye byatewe n’icyorezo cya Coronavirus, byatumye ubu Abayisilamu bagiye kwizihiza Umunsi Mukuru wa Eid al Fitr mu buryo butandukanye n’ubwari busanzwe.

Ambasade ya Israël mu Rwanda igaragaza ko irajwe ishinga no guteza imbere umubano hagati ya Israël n’u Rwanda mu ngeri zose, hashingiwe ku gusangira indangagaciro, inyungu n’ibibazo ibyo ari byo byose.

Mu guteza imbere uwo mubano, iyi ambasade ikorana n’inzego za leta, iz’abikorera, imiryango itegamiye kuri leta, ibigo bitandukanye n’ibindi.

Kimwe n’u Rwanda, Israël ishyigikira ubwisanzure bw’amadini mu baturage bose. Idini muri iki gihugu ni ryo shingiro ryacyo kandi rikagira uruhare runini mu kugaragaza umuco n’imibereho y’abagituye.

Ambasade ya Israël mu Rwanda yanageneye Abayisilamu inkunga ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda, izifashishwa mu kugura ibiribwa by’ibanze mu miryango itandukanye ku munsi mukuru wo gusoza igisibo.

Ambasaderi Dr Ron Adam yavuze ko “Turatekereza ko iyi nkunga dutanze izagezwa ku bo igenewe hakoreshejwe Mobile Money, bakagura ibiribwa kandi bubahiriza guhana intera igenwa n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19.”

Mu baturage miliyoni 9,2 baba muri Israël; abasaga miliyoni 1,6 ni Abayisilamu. Ibarura ryo mu 2019 rigaragaza ko mu baturage bose batuye Israël, 74,2% ari abayoboke b’idini y’Abayahudi; 17,8% bo ni Abayisilamu; 2,0% ni abakirisitu, mu gihe abagera kuri 1,6 ari abo mu idini rizwi nka Druze.

Abasigaye bagera kuri 4,4% babarirwa mu madini afite ukwemera kuzwi nka ‘‘Samaritanisme na Baha’ii’’ ndetse n’abatagira idini babarizwamo.

Ibiganiro hagati y’impande zombi byagarutse kuri gahunda zitandukanye zikorwa n’umuryango mugari w’Abayisilamu mu Rwanda
Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana yagiranye ibiganiro byihariye na Ambasaderi wa Israël mu Rwanda, Dr. Ron Adam
Ni inkunga yatanzwe nyuma y’ibiganiro Ambasaderi Dr. Ron Adam yagiranye na Mufti w’u Rwanda, Sheik Salim Hitimana, mu ruzinduko rwari rugamije gutsura umubano hagati y’inzego zombi
Nyuma y'ibiganiro, hafashwe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .