Ibi MINICOM yabitangarije abagize Inteko Ishinga Amategeko ku wa 13 Mutarama 2025.
Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, Kajangwe Marie Antoine, yabwiwe n’abadepite ko ingaruka z’ibikorwa by’uruganda rwa SteelRwa rumaze imyaka 10 zikibangamiye abaturage, abazwa uko bizakemurwa.
Kajangwe yavuze ko hari ingamba zafashwe z’ibanze zirimo gufata imyotsi iva muri urwo ruganda ngo idakomeza gukwirakwira mu baturage ariko ko mu buryo burambye batagomba gukomeza guturana na rwo.
Yagaragaje ko hamaze gukorwa inyigo aho kwimura abaturage byatwara agera kuri miliyari eshatu mu gihe kwimura uruganda byo byatwara arenga miliyari 12 Frw n’ubwo ibikoresho byarwo bikibarurwa. Ibyo ngo bizafata igihe cy’ukwezi kumwe inyigo ibe yamaze gukorwa hemezwe kwimura abaturage cyangwa uruganda.
Yakomeje ati “Nitumara kubona ibisabwa byose tuzahita tubishyira mu ngengo y’imari yacu y’umwaka utaha kandi twizeye ko Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi izabyumva tubone amikoro yo kwimura uruganda cyangwa abaturage”.
Abaturage bashobora kwimurwa ni abaruturiye urwo ruganda kugeza muri metero 500. Babwiye RBA ko urwo ruganda rubagiraho ingaruka zitandukanye ku buzima.
Umwe yagize ati “Uburyo iriya myotsi iba itumuka igakwira ntibyabura kugira ingaruka ku baturage. Hano duhorana amasinezite adakira kandi twabigaragaje igihe kinini cyane”.
Undi ati “Haba ubwo habaho guturika inzu zacu zikangirika zimwe zigasenyuka”.
Abo baturage kandi bagaragaza ko indi mbogamzi bafite ari uko mu byogombwa by’ubutaka bafite aho batuye hahoze habarirwa mu miturire nyamara ubu hakaba harahinduwe ahagenewe ishyamba bakavuga ko bishobora kugabanyiriza agaciro ubutaka bwabo n’ibiriho.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze uwo mwanzuro wafashwe n’akarere mu nyungu z’imikoresherese y’ubutaka ariko ko bitazabangamira igenagaciro ry’ubwo butaka n’ibiburiho mu gihe abo abturage bizaba byemejwe ko bimuka.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!