Kwegurira ubutubuzi bw’imbuto abikorera bizafasha iki igihugu?

Yanditswe na Habimana James
Kuya 24 Mutarama 2020 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yahuye n’abafatanyabikorwa barimo abikorera, mu nama nyunguranabitekerezo ku butubuzi bw’imbuto mu Rwanda, harebwa uko abikorera babigiramo uruhare.

Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020, u Rwanda rwituburiye imbuto y’ibigori ku kigero cya 76%, Soya kuri 89% mu gihe ingano ari kuri 81%.

Ubusanzwe RAB niyo yari isanzwe itubura imbuto ifatanyije n’abafatanyabikorwa bayo, ikagura izimaze gutuburwa, ikanazigeza ku bahinzi.

Minagri ivuga ko hakenewe ko ibi bikorwa by’ubutubuzi byakwegurirwa abikorera bakaba aribo batubura imbuto, bakayegeranya kandi bakanayigurisha ku bahinzi.

Ivuga ko ibi bizafasha umuhinzi kugera ku mbuto mu buryo bworoshye, cyane ko aba batubuzi bazaba bari bugufi y’abaturage.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Mukeshimana Gérardine, yavuze ko Leta yiyemeje guteza imbere ubutubuzi bw’imbuto imbere mu gihugu, ariko abikorera babigizemo uruhare runini kuko ari ibikorwa bibyara inyungu nyinshi kandi byafasha abaturage.

Yagize ati “Muri ubu bufatanye bushya, twifuza ko Leta yasigara mu bushakashatsi, gushyiraho amategeko n’amabwiriza, kureba ubuziranenge no guhuza ibikorwa mu gutubura imbuto, mu gihe abikorera bajya mu butubuzi bw’imbuto, kuzikusanya no kuzigeza ku bahinzi.”

Dr Mukeshimana aherutse kuvuga ko aho u Rwanda rugeze mu gutubura imbuto ari heza, bitewe na gahunda rwari rwarihaye.

Avuga ko ubu icyo barimo gukora ni uko abantu bagiye muri iyi gahunda y’ubutubuzi, icyo leta irimo gukora ari uko izo mbuto ziza zifite ubuzira nenge.

Yagize ati “Twagiye tubona ibibazo byagiye bibamo aho wasangaga abantu bamwe batari inyangamugayo, ugasanga imbuto ziratanzwe ariko ntizimere neza, wakurikirana ugasanga umuntu wazibagurishije yavanzemo n’izindi zitari zo. Icyo dusabwa ni ukwiga ubunyangamugayo ariko nka leta turimo gukora ubugenzuzi no kwambura abo bantu ayo mahirwe yo kuba abatubuzi.’’

Ni kenshi abaturage hirya no hino mu gihugu bagiye bataka ko imbuto zitinda kubageraho, ibi bikaba bituma batadahingira ku gihe.

Muri Gicurasi 2019 ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage b’uturere twa Musanze na Nyabihu, bagahurira mu kibuga cya Busogo, mu Karere ka Musanze, yagarutse ku bibazo by’imbuto z’ibirayi, avuga ko bishoboka ko yaboneka, byaba ngombwa igahabwa abikorera.

Yagize ati “Dufite abayobozi bazima uhereye ku turere, ku ntara, kuri minisiteri zibishinzwe, ubwo buryo budakora neza bwahinduka, ntabwo wahora ugerageza uburyo bumwe nabwo butaguha igisubizo, ugomba gushaka uburyo bwahinduka.”

Yavuze ko niba bigaragaza ko mu gutubura imbuto abikorera babyinjiyemo byatanga umusaruro, nta mpamvu yo kuzarira kuko icya ngombwa ari uko imbuto zigera ku bazikeneye.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko binyuze mu bushakashatsi, ubu hamaze kuboneka amoko y’imbuto atanga umusaruro mwiza harimo agera ku munani y’ ibigori, icumi y’ingano, atanu y’ibirayi, abiri y’imyumbati, abiri ya soya, ane y’imigozi y’ibijumba akungahaye kuri vitamini A, icumi y’ibishyimbo.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abatubuzi b’imbuto nziza bakora neza bagera kuri 250, batubura amoko y’imbuto yavuye mu bushakashatsi, akaba ari gutuburwa mu mpande zose z’igihugu.

Abikorera batandukanye bitabiriye gahunda yo gusobanura imikoranire mishya
Minisitiri Mukeshimana avuga ko leta izasigarana inshingano zo kugenzura uko imbuto zituburwa
Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko François ni umwe mu bitabiriye ibi biganiro
Umuyobozi w'Urugaga rw'Abikorera Robert Bapfakurera aganira na Minisitiri Mukeshimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza