00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ishuri rya Ntare Louisenlund ryatanze amahirwe yo kurisura ku bifuza kuharerera

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 14 February 2025 saa 02:15
Yasuwe :

Ishuri mpuzamahanga rya Ntare Louisenlund ryatangaje ko hashyizweho umunsi wihariye wagenewe ababyeyi bifuza kuzaharerera abana babo mu bihe biri imbere, ku buryo barisura bagasobanurirwa amasomo ahigishwa, imikorere y’ikigo n’amahirwe ahabwa abanyeshuri.

Itangazo iri shuri ryasohoye kuri uyu wa 13 Gashyantare 2025, rigaragaza ko umunsi amarembo yaryo azaba yuguruye kuri buri wese ari ku wa 22 Werurwe 2025, ku cyicaro cyaryo mu Karere ka Bugesera.

Ubuyobozi bwa Ntare Louisenlund School bwatangaje ko bushyize imbere amasomo ya siyansi (STEM) no gutegura abanyeshuri bahiga ku buryo bashobora gukomereza muri kaminuza mpuzamahanga.

Ntare Louisenlund School ifite ibyumba by’amashuri 35 na laboratwari eshanu za siyansi. Ifite kandi ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri barenga 1100 bacumbikiwe.

Biteganyijwe ko abazitabira uyu munsi bazatemberezwa ikigo cyose, basobanurirwe amasomo ahatangirwa n’uburyo bwo kubona buruse ku bafite ubushobozi buke bifuza kuhiga, banagire umwanya wo kuganira n’ubuyobozi bw’ishuri.

Si ibyo gusa kuko muri iki gikorwa hazabera imyidagaduro itandukanye y’abanyeshuri ndetse banasobanurirwe porogaramu ya Plus-STEM, ifasha abanyeshuri kongera ubumenyi bwabo mu mibare, ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Bazanagira amahirwe yo gukoresha ibibuga by’imikino by’iri shuri birimo basketball, volleyball ndetse n’umupira w’amaguru mu gukina iyo mikino.

Iki gikorwa kizajyamo abiyandikishije gusa banyuze kuri (https://forms.gle/9U5ZCY6B8ifxbER69)

Abaryigamo birihira bishyura miliyoni 21 Frw ku mwaka, ni ukuvuga miliyoni 7 Frw buri gihembwe, ariko hari n’amahirwe ku Banyarwanda bifuza kuhiga yo kugabanyirizwa amafaranga y’ishuri.

Iri shuri ryatangiye kubakwa mu 2019 bivuye ku gitekerezo cy’ihuriro rigizwe n’abize mu ishuri ryisumbuye rya Ntare School muri Uganda, ku isonga hakaba Perezida Paul Kagame na Yoweri Kaguta Museveni. Ku ikubitiro ryakiriye abanyeshuri 145 mu 2024.

Izindi nkuru wasoma: https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/...

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/...

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/...

https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/...

Amafoto y’Ishuri rya Ntare Louisenlund

Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School
Muri Ntare Louisenlund School umunyeshuri ntaho azajya ahurira n'ivumbi, hubatswemo imihanda ya kaburimbo mu mpande zose
Urebeye inzu yagenewe ubuyobozi bwa Muri Ntare Louisenlund School kure
Buri kimwe cyose cyashyizwe muri Ntare Louisenlund School gitunganyijwe mu buryo bubereye ijisho
Abakunzi b'imikino yo koga na bo batekerejweho muri Ntare Louisenlund School
Hubatswe n'Ikiguga cya Cricket ngo abakunzi b'uyu mukino na bo bajye babona aho bakarishyiriza ubumenyi bwabo kuri uyu mukino
Iyo wegereye ya zzu y'imyidagaduro neza
Amashuri yo muri Ntare Louisenlund School ni uko ameze
Ntubwo ikigo cyubatswe ku buso bwa hegitari 40 iyo ukizenguruka cyose nta ho uhurira n'ivumbi cyangwa icyondo
Iyo nyubako izajya ikorerwamo n'abayobozi batandukanye b'iki kigo
Amacumbi y'abarimu n'abandi bakozi ni uko ameze
Buri gice cyose cy'iki kigo cyashyizwemo imihanda ya kaburimbo
Ikimenyetso cya Ntare Louisenlund School ni intare nk'uko izina ry'iri shuri ribivuga
Nubwo ari ishuri rizibanda kuri siyanse, abana bazajya bigishwa n'amateka yaranze u Rwanda muri wa mujyo wo kudatakaza Umuco Nyarwanda
Ucyinjira muri Ntare Louisenlund School
Iri shuri rifite abakozi bahora bakurikirana ibijyanye n'isuku yaryo umunsi ku wundi
Imbere mu nyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro. Ifite ubushobozi bwo kwakira abagera ku 1500
Amatara ni ikintu cyitaweho buri hantu hose hagize Ntare Louisenlund School
Imbere mu nzu abanyeshuri bazajya bararamo
Hagati y'inzu zo kuraramo hateganyijwe aho abana bazajya banika imyenda yabo
Ibyo ni ibyuma bishyushya amazi abana bakoresha, ushaka akoga akonje, ariko ushaka n'ashyushye akayabona
Inzu zo kuraramo ziri hafi y'ibibuga by'imikino bitandukanye
Ntare Louisenlund School igaragara nk'icyatsi kibisi bijyanye n'imashini zashyizwe buri hantu hose zivomerera ibimera bigahora bitoshye
Muri Ntare Louisenlund School igiti ni imari ikomeye
Buri kayira kose kagiye gaterwaho ibiti mu buryo bwo kubungabunga ibidukikije
Izo ni inyubako abanyeshuri bazajya bararamo
Amatara yashyizwe hose, akorwa ku buryo bubereye ahantu yashyizwe, iri ni iryo hanze ku kayira kagana aho abanyeshuri barira
Ku mihanda yo muri iki kigo hashyizweho amatara amurikira abajya muri gahunda zitandukanye
Abakunzi b'imikino y'intoki barazirikanwe
Aho ugeze hose usanga abakozi bita ku biti byatewe muri iki kigo cy'amashuri
Aha ni inyuma y'inyubako yagenewe gutangirwamo amafunguro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .