00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo bapfiriye muri Congo yacyuwe inyujijwe mu Rwanda (Video)

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere, Uwimana Abraham
Kuya 7 February 2025 saa 12:30
Yasuwe :

Imirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo 14 bapfiriye ku rugamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yacyuwe kuri uyu wa 7 Gashyantare 2025 inyujijwe mu Rwanda.

Iyi mirambo yanyujijwe ku mupaka munini w’u Rwanda na RDC uzwi nka ‘La Corniche’ ahagana Saa sita z’amanywa, itwawe n’imodoka z’Ubutumwa bw’Amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC, MONUSCO.

Uretse iyi mirambo y’abasirikare ba Afurika y’Epfo, mu Rwanda hananyujijwe ibiri y’abasirikare ba Tanzania, n’ibindi ibiri y’abasirikare ba Malawi. Yose hamwe yari 18.

Hanyujijwe kandi abasirikare bakomeretse tutabashije kumenya umubare.

Nyuma yo kugezwa mu Rwanda, imodoka zitwaye iyi mirambo zakomereje ku mupaka wa Cyanika aho zigomba kwerekeza i Kampala muri Uganda, mu rugendo ruza gukomeza rujya muri Afurika y’Epfo.

Iyi mirambo yari "yaratangiye kubora" nk’uko byemejwe n’umunyapolitiki Julius Malema utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo aho yavuze ko ari amakuru yahawe n’umwe mu basirikare bari muri Congo. Icyuwe mu gihe hari bagenzi babo bakiri i Goma babuze uko bahava nyuma y’uko uyu mujyi wigaruriwe na M23.

Umuvugizi wa M23 mu rwego rwa politiki, Lawrence Kanyuka, yavuze ko abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo ndetse n’intwaro zabo zose, kandi ko M23 iri kubafasha kubona amafunguro ndetse n’amazi.

Ati “M23 nta mugambi ifite wo kugirira nabi abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu kigo cyabo n’intwaro zabo zose. M23 iri kubafasha kubona amafunguro n’amazi. Bakwiye gusaba Leta yabo kubacyura bwangu.

Aba basirikare bari muri iki kigo, bacungiwe umutekano na M23 kuva tariki ya 27 Mutarama 2025 ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bafataga umujyi wa Goma.

Mu gihe hibazwa byinshi ku butumwa SAMIDRC, aba basirikare ba Afurika y’Epfo barimo, ku wa 8 Gashyantare i Dar es Salaam muri Tanzania hazatangira inama ihuza umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), hagamijwe gushaka icyagarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Abakuru b’ibihugu bya EAC bagaragaje ko ibiganiro hagati ya Leta ya RDC na M23 ari byo byakemura intambara ihanganishije impande zombi. Aba SADC na bo bagaragaje ko bashyigikiye ibiganiro bya politiki.

Hari hashize iminsi Afurika y'Epfo ishakisha ubundi buryo yacyuramo iyi mirambo itanyujijwe mu Rwanda, ariko ntibyayishobokeye kubera ko izindi nzira zose zaba iz'ikirere no mu mazi zafunzwe na M23
Iyi mirambo izabanza kunyuzwa muri Uganda mbere yo kugera muri Afurika y'Epfo
Imodoka ya Loni ifite ubushobozi bwo gukonjesha ni yo yacyuye iyi mirambo
Igikorwa cyo gucyura iyi mirambo y'abasirikare ba Afurika y'Epfo cyayobowe na Loni
Imodoka za Loni ni zo zakuye iyi mirambo i Goma yerekeza i Kampala muri Uganda mu rugendo rwanyuze mu Rwanda

Amafoto: Rusa Prince

Video: Gisubizo Isaac


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .