Ikibuga cy’Indege cya Kigali cyatangiye kuvugururwa no kongererwa ubushobozi bw’indege cyakira

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 29 Gicurasi 2020 saa 08:29
Yasuwe :
0 0

Mu gihe u Rwanda rukomeje imyiteguro yo kwakira Inama y’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM) iheruka gusubikwa; bimwe mu bishyizwe imbere cyane ni ukubaka, kwagura no kuvugurura ibikorwa remezo byitezweho kongera umutekano n’ubwisanzure bw’abashyitsi basaga 10 000 bashobora kuzayitabira.

Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali giherereye i Kanombe kiri mu bikorwa remezo biri kwagurwa no kuvugururwa, aho ahari hasanzwe haparika indege hongereweho ubuso busaga hegitari 5,3, ku buryo hashobora indege kwakira indege 44 icyarimwe, zivuye kuri 26.

Ahakirirwa abagenzi na ho hari kwagurwa ndetse n’ahari hasanzwe hari kuvugururwa. Biteganyijwe ko ahakirirwa abagenzi basanzwe hashya hari kubakwa, nihamara kuzura hazaba hafite ubushobozi bwo kwakira abari hagati ya 100 na 150.

Hari kubakwa kandi umuhanda uhuza ibice bibiri biparikaho indege, uzajya uhuza ibyo bice n’inyubako yakirirwamo abagenzi.

Imbibi z’umuhanda indege zihagurukiraho zikanururukiraho na zo ziri kwagurwa hagamijwe kugabanya ibyago byatera impanuka igihe indege iri kururuka.

Iyi mirimo yiyongera ku kubaka ahaparika ibinyabiziga hashya, hazajya hashyirwa ibirimo iby’umutekano n’ibindi bikoreshwa mu mirimo isanzwe yo ku kibuga cy’indege, hangana na hegitari 0,4.

Ahaparika ibinyabiziga bisanzwe by’abagenzi basura ikibuga cy’indege na ho hari kwagurwa ku buryo hazagira ubushobozi bwo kwakira ibinyabiziga 520, mu gihe hari hasanzwe hakira 346.

Imirimo yo kwagura ubushobozi bw’Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali izarangira mu mpera za Kamena 2020, usibye kwagura imbibi z’umuhanda indege zihagurukiraho zikanururukiraho biteganyijwe ko bizarangira mu mpera z’Ukuboza 2020.

Imirimo yo kuvugurura no kwagura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali yagombaga gusozwa mbere y’itariki ya 22-27 Kamena 2020, kuko ari bwo inama ya CHOGM yagombaga kuba, ariko iza gusubikwa kubera icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Kugeza ubu ntiharatangazwa itariki nshya iyi nama izaberaho, ariko gahunda yo kubera i Kigali yo ntiyigeze ihindurwa.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko n’ubwo imirimo yo kwagura no kuvugurura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali iri kwihutishwa mu rwego rwo kwitegura CHOGM, kizakomeza gukoreshwa mu mugambi wo gukomeza guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu.

Yagize ati "U Rwanda ni igihugu kidakora ku nyanja kandi rukeneye guhahirana n’ibindi bihugu […] twahisemo uburyo bwo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere nka bumwe mu buryo bwo guteza imbere ubukungu bwacu.’’

Amb. Gatete yavuze ko n’imirimo yo kubaka Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera ikomeje ku bufatanye na Qatar, ariko mbere y’ibyo hakaba hakenewe kwagura icya Kigali kuko umubare w’abagenzi bagikoresha n’imizigo igicishwaho biri kurushaho kwiyongera.

Yongeyeho ko uburyo ubukerarugendo buri guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda, bikwiye kujyana no kongera ubushobozi bw’ibikorwa byose bifite aho bihuriye n’ubwikorezi bwo mu kirere, amahoteli n’uburyo bwo kwakira inama mpuzamahanga.

Minisitiri Gatete avuga ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyakomye mu nkokora ibikorwa byo guteza imbere imishinga yari yaratangiye, byinshi bigiye gusubukurwa kuko na cyo kiri kurangira.

Ibibuga by’indege bya Kamembe na Rubavu na byo ngo bigiye kwitabwaho bivugururwe, ku buryo bizajya byifashishwa mu bikorwa bitandukanye.

Mu mwaka ushize abagenzi bakoresheje indege baza cyangwa bava mu Rwanda barenze miliyoni 1,2.

Usibye kwagura no kuvugura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hari ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo imihanda, ibyanya by’imyidagaduro n’ibindi […] Leta y’u Rwanda yashoyemo asaga miliyari 10 byari byatangiye guhangwa ibindi biravugururwa, mu rwego rwo kwitegura inama ya CHOGM.

Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, yavuze ko nyuma ya CHOGM, Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali kizakomeza gukoreshwa mu mugambi wo gukomeza guteza imbere ubuhahirane hagati y’u Rwanda n’ibindi bihugu
Imirimo yo kwagura ahakirirwa abagenzi ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali irarimbanyije
Ahaparika imodoka zisanzwe z'abasura Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali hazongererwa ubushobozi ku buryo hazajya hakira imodoka 520 icyarimwe
Ahaparika indege na ho hari kwagurwa ku buryo izigera kuri 44 zizajya zibona umwanya mu gihe haparikaga 26
Umuhanda uhuza ibice bibiri by'ahaparika indege ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali na wo uri gusozwa
Umwe mu mihanda yo mu Mujyi wa Kigali wahanzwe mu rwego rwo kwitegura Inama ya CHOGM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .