Ni integanyanyigisho igenerwa abashaka kwinjira mu nzego z’ubutabera harimo abashinjacyaha, abacamanza n’abavoka.
ILPD yabitangaje ku wa 07 Gashyantare 2025 ubwo abarimu bayo n’abandi bafatanyabikorwa baturutse mu nzego z’ubutabera zitandukanye, bari bahuriye mu nama yigaga ku ivugururwa rya porogaramu mbonezamwuga mu mategeko.
Ni gahunda iteganywa n’Inama y’Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC) ko ayo mashuri agomba kuvugurura amasomo batanga nibura buri myaka itanu hagamijwe kujyanisha amasomo n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo.
Umuyobozi Mukuru Wungirije Ushinzwe Amasomo n’Ubushakashatsi muri ILPD, Dr Sezirahiga Yves, yavuze ko batumiye abanyamategeko batandukanye kugira ngo babagire inama ndetse basuzume porogaramu zabo, bareba niba ziri ku rwego rugezweho rufasha abamunyeshuri kugira ubumenyi buhagije ku isoko ry’umurimo.
Ati “Twatumiye Abanyamategeko kugira ngo baturebere muri porogaramu zacu hanyuma batugire inama z’ibyo twahindura cyangwa twakongeramo kuko abanyeshuri twigisha iyo basoje kwiga n’ubundi ni bo babinjiza mu mwuga. Ni byiza ko baba bahari bakadufasha guhitamo amasomo ajyanye n’igihe tugezemo.”
Ubusanzwe iyi mpamyabumenyi ni yo yibanze isabwa buri munyamategeko mbere y’uko yinjira muri uwo mwuga.
Dr. Sezirahiga yavuze ko iyo porogaramu yari isanzwe ihari ariko bongeyemo amasomo mu rwego rwo kuyijyanisha n’igihe.
Yavuze ko yari ifite amasomo umunani ariko basanze ari ngombwa ko bongeramo andi aho ubu yabaye icumi.
Ati “Bivuze ko n’igihe bayigaga na cyo kirahinduka kikava ku mezi atandatu kikagera ku mezi 10 hatarimo n’ayo kwimenyereza umwuga.”
Iyi pororagamu izaba ifite umwihariko kuko izajya yigishwa Cyongereza n’Igifaransa, aho kuba mu Cyongereza gusa.
Dr Sezirahiga yavuze ko ku ruhande rwabo basoje ibijyanye no kwemeza iyo porogaramu, igisigaye ari aha HEC, hanyuma bagahita bayitangiza muri Nyakanga 2025.
Dr. Sezirahiga kandi yavuze ko ishuri rya ILPD, riri kwiga uburyo ryatangira kwifashisha Ikoranabuhangar y’ubwenge buhangano, AI, mu kwigisha hagamijwe gukomeza gutanga uburezi bufite ireme.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!