Guverinoma yatangiye gutegura uburyo bwo gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga bahungabanyijwe na COVID-19

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 7 Gicurasi 2020 saa 03:00
Yasuwe :
0 0

U Rwanda binyuze muri za Ambasade zarwo hirya no hino ku Isi, rwatangiye gukusanya amakuru ku baturage barwo bari mu mahanga, kugira ngo harebwe niba nta baba bakeneye ubufasha bwihariye kubera ibibazo byatewe na COVID-19.

Nka Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, yatangiye gukusanya amakuru y’Abanyarwanda bashobora kuba barabuze uko bava muri Uganda kubera ko ingendo zafunzwe abantu bagasabwa kuguma mu rugo mu kwirinda Coronavirus.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, yavuze ko bari gukusanya amakuru kugira ngo harebwe ubufasha Abanyarwanda bari muri iki gihugu bahabwa.

Ati “Gukusanya amakuru biri gukorwa kugira ngo harebwe icyakorwa. Ikigomba gukorwa cyemezwa bigizwemo uruhare na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga.”

Muri Ambasade z’u Rwanda no mu bindi bihugu naho iyi gahunda iri gukorwa. Hari amakuru IGIHE yabonye ko nko mu Misiri Abanyarwanda 11 bari butahe kuri uyu wa Kane, ni abasirikare bari baragiye mu masomo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Richard Masozera, yabwiye IGIHE ko ubwo Kenya yafataga umwanzuro wo gufunga ibikorwa, hari Abanyarwanda basanzwe babayo bari bamaze gutaha ariko ko hari n’abandi bagumyeyo.

Ati “Muri Kenya hari nk’abaza mu bintu by’ubucuruzi, hari abaza kwivuza, hari abanyeshuri, ibyo ni ibyiciro by’abantu byagizweho ingaruka no gufunga. Hari abahise bagenda mbere y’ingamba zo gufunga, abandi barahaguma nk’abari bagifite amasomo.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Sheikh Habimana Saleh, yabwiye IGIHE ko hari Abanyarwanda bari baragiye muri icyo gihugu mu mahugurwa y’igihe gito, bakiyarangiza ibihe byo gufunga ibikorwa bihita bitangira, ku buryo magingo aya hatazwi neza niba tariki ya 20 Gicurasi ibikorwa bizasubukurwa.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Rugira Amandin, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe nk’Abanyarwanda baba mu Bubiligi, bifuza gutaha mu gihugu, bifashisha indege ya RwandAir yatangiye kujya itahana abantu guhera taliki ya 1 Gicurasi 2020, ikabikora buri wa Gatanu. Ejo ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020 izacyura icyiciro cya kabiri.

Ati “Icyo twakoze bwa mbere, twamenyesheje abantu uko bakora booking y’ingendo kuko bikorerwa i Kigali. Hari email n’umuntu bavugisha ubundi bakishyura bakagenda. Ejo rero Minaffet yatumenyesheje iyo gahunda y’indi yo kwandika.”

Amb Rugira yakomeje avuga ubu abantu bane aribo banditse basaba ubufasha, naho abatahanye n’indege ya RwandAir tariki ya 1 Gicurasi ni barindwi mu gihe kuri uyu wa Gatanu abazajyana nayo ari 18 ariko ko bikorwa n’umuntu ku giti cye, icyo bafashwa ni ukumenyeshwa ko hari uburyo bataha.

Ntabwo harafatwa umwanzuro w’ikizakorwa nyuma ku bazagaragaza ko bakeneye ubufasha, ku bantu bifuza gutaha, niba bazasabwa kwishyura amafaranga y’urugendo cyangwa se niba leta izabibafashamo mu bundi buryo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangarije IGIHE ko umwanzuro w’uburyo Abanyarwanda bari mu mahanga bazafashwa uzafatwa nyuma yo kubona amakuru avuye muri za Ambasade zitandukanye.

Guverinoma y’u Rwanda iherutse gutangaza ko imipaka izakomeza gufungwa, kereka ubwikorezi bw’ibicuruzwa (cargo trucks) naho Abanyarwanda batahuka mu gihugu bemerewe gutaha ariko bagahita bashyirwa mu kato k’iminsi 14 ahantu habugenewe.

Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga yatangiye guhuza ibikorwa byo gufasha Abanyarwanda bari mu mahanga bashobora kuba baragizweho ingaruka na COVID-19
Abanyarwanda, ibihe bya Coronavirus yasanze muri Uganda bashyiriweho uburyo bwo kwiyandikisha ngo bagaruke mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .