Luxembourg idakora ku nyanja iherereye rwagati mu Burayi, ihana imbibi n’u Bubiligi mu Majyaruguru n’u Burengerazuba, u Bufaransa mu Majyepfo n’u Budage mu Burasirazuba.
Iherereye mu bilometero bigera kuri 6300 uvuye mu Rwanda. Ushaka gutembererayo ushobora kunyura inzira ya Kigali -Bruxelles-Luxembourg, Kigali-Paris-Luxembourg, cyangwa Kigali- Frankfurt- Luxembourg, zose zigera ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Luxembourg, bikagutwara amasaha ari hagati ya 12 na 15 bijyanye n’aho indege yagiye ihagarara.
Iki gihugu ntikibarizwamo imisozi ihanamye kuko umuremure uzwi nka Kneiff ufite ubutumburuke bwa metero 560.
Gifite abaturage barengaho gato ibihumbi 670, kikagira ubuso bwa kilometero kare 2586, ibyumvikana ko u Rwanda rugikubye inshuro 10.
Hafi ya kimwe cya kabiri cy’abaturage ba Luxembourg ntabwo bayivukamo. Abanya-Luxembourg bavuga indimi eshatu zirimo Igifaransa, Ikidage n’Ikinya-Luxembourg (Luxembourgish).
Umuturage waho ari muri batanu binjiza amafaranga menshi ku Isi kuko nk’imibare ya Banki y’Isi yo mu 2023 igaragaza ko umuturage yinjizaga arenga ibihumbi 128$ (arenga miliyoni 184 Frw) ku mwaka, ni amafaranga menshi kuko nk’uwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yinjiza arenga gato ku bihumbi 81$ ku mwaka. Luxembourg ifite umusaruro mbumbe wa miliyari 99$.
Nta mutungo kamere ifite kuko ubukungu bwayo bushingiye kuri serivisi z’imari aho nko mu 2023 yari ifite amabanki 120 yabarirwaga umutungo wa miliyari 1000 z’Amayero, ndetse mu mpera za 2024 ishoramari ryari rifitwe n’ibigo biri muri icyo gihugu ryari kuri miliyari zirenga 5800 z’Amayero.
Ubukungu bwa Luxembourg buteye imbere bigizwemo uruhare n’inganda, urwego rw’imari n’imitangire ya serivisi, iki gihugu na cyo kikaba kimwe mu bibarizwa mu gice cya Schengen.
Iki gihugu kiyoborwa na Henri Albert Gabriel Félix Marie Guillaume, uzwi nk’Umwami Henri, kikagira Umurwa Mukuru witwa Luxembourg utuwe n’abarenga ibihumbi 125.
Kirangwa n’uturere twitaruye umujyi aho bakorera ubuhinzi n’ubworozi, kikagira pariki izwi nka ‘Forêt dense des Ardennes’ n’imibande bita ‘Vallée de la Moselle’, bikunda gusurwa cyane bijyanye n’uko bibumbatiye urusobe rw’ibinyabuzima.
Guhera muri Mutarama 2020, abatuye muri Luxembourg bemerewe gukora ingendo mu buryo bwa rusange nko muri bisi na gari ya moshi batishyuye. Icyo gihe Luxembourg yabaye igihugu cya mbere cyari giteye iyo ntambwe mu Isi.
Ni icyemezo cyafashwe bijyanye n’uko igihugu ari gito, hirindwa ko abagituye bahurira bose mu mihanda bigateza umuvundo, ariko bikanakorwa kugira ngo habungabungwe ikirere.
Ni igihugu gifite inkomoko mu Bwami bw’Abaromani mu kinyejana cya 10, mu binyejana bitandukanye, cyagiye kigenzurwa n’ibihugu bitandukanye nk’u Bufaransa, icyakora mu 1867 kibona ubwigenge, nyuma yo kwigobotora icyo gihugu cyashakaga kucyiyomekaho.
Mu 1994, Umujyi wa Luxembourg washyizwe na UNESCO ku Murage w’Isi, bijyanye n’umwihariko wawo ko kuba umaze imyaka myinshi, inkuta n’iminara by’umwihariko byubatswe mu kurwanya abanzi n’ibindi.
Abanyarwanda ntibahatanzwe. Abo barimo na Nzamutuma Janvier umaze imyaka 20 ageze i Luxembourg.
Nzamutuma wabaye mu bihugu byinshi nka RDC, Kenya, Cameroun, u Bwongereza, u Budage, Amerika, u Busuwisi n’ahandi, yageze muri Luxembourg abona itandukaniro.
Ati “Nkora mu Bwongereza nabonaga ibintu umuntu akora n’ibyo ashoboye ntaho bihuriye. Uba ukoresha ubushobozi bwawe ku kigero cyo hasi. Nageze muri Luxembourg mbona biratandukanye.”
“Bo bareba ubushobozi bwawe noneho bakaguha ibijyanye n’ibyo washobora, bakaguha n’uburyo bugufasha gukura mu bumenyi ku buryo n’ibyo utashoraga ukihagera ubishobora nyuma.”
Iyo mikorere yo muri Luxembourg yatumye Nzamutuma ayibyaza umusaruro, bimufasha gukoresha ubushobozi bwe bwose haba mu kazi ahemberwa n’ake yishingiye.
Ati “Abantu ba hano bifitemo ubumenyi mu bijyanye n’imari, ibindi bihugu bikenera. Urebye ibihugu byinshi mu Isi bafite ibikorwa hano ibyinshi bijyanye n’imari. Ariko igitangaje ni uko nta banki yo muri Afurika wahabona, ari nayo mpamvu ndi gukora ubuvugizi ngo twishakemo ubushobozi nk’Abanyafurika dushinge banki hano.”
Ni ikintu ari guharanira kugira ku buryo ubona yizeye ko azakigeraho, akabijyanisha no kwagura Umuco Nyarwanda.
Ati “Nk’iyo ugiye muri Banki y’Abashinwa ukumva bavuga Igishinwa, wumva biryoshye. Uzi nka twe dufunguye banki hano nk’Abanyarwanda tukavuga Ikinyarwanda kwaba ari ukwihesha agaciro kwisumbuyeho.”
Nzamutuma washinze muri Luxembourg ikigo kizwi nka ‘Clear Trust Consulting (CTC)’ gifasha kubakira abantu ubumenyi mu bijyanye n’imari, yavuze ko yari agamije kwinjiza Abanyarwanda n’abandi bakomoka muri Afurika mu rwego rw’imari muri iki gihugu.
Ati “Nk’iyo ugeze mu bindi bihugu byo mu Burayi ubona ko hari ukuntu batatwubaha, ariko muri Luxembourg ho iyo ufite ubumenyi barakubaha cyane bakaguha umwanya ugatera imbere.”
Yavuze ko CTC yigisha ibijyanye no kurwanya iyezandonke, gutera inkunga ibikorwa by’iterabwoba nka bumwe mu bumenyi bugezweho butanga akazi kuri benshi.
Ati “Mu cyiciro giheruka twari dufite n’abafite impambyabumenyi z’ikirenga, PhD bafite ubumenyi no mu zindi nzego. Hano muri Luxembourg bisaba umuntu gufata amahugurwa y’umwuga ubundi akajya mu kazi, bidasabye kwiga imyaka myinshi. Abantu 97% binjiye mu kazi bahuguwe natwe.”
Ikiganiro cyihariye na Janvier Nzamutuma ku bikorwa yagezeho muri Luxembourg








































































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!