Muri iki gitaramo cy’umuco, abanyeshuri berekanye imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda irimo imbyino, imivugo, ikinamico n’ibindi.
Ni ibirori byitabiriwe n’Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke n’abahagarariye izindi nzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu n’ubuyobozi bw’uturere turi muri iyi diyosezi.
Uyu munsi watekerejwe na Diyosezi Kabgayi, uzajya uba buri mwaka hagamijwe guteza imbere umuco n’ururimi rw’Ikinyarwanda kugira ngo rurusheho gukundwa no kuvugwa neza. Ibi ni byo byatumye insanganyamatsiko yawo yitwa “Twige tumenye Ikinyarwanda ururimi ruduhuza".
Ku nshuro ya mbere hahimbazwa uyu Munsi, mu mashuri 214 yo muri Diyosezi ya Kabgayi, hakozwe ku buryo yose ahagararirwa mu byiciro birimo amashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga.
Mu Gitaramo cy'umuco w'ikinyarwanda kirimo kubera ku ishuri rya College Sainte Marie Reine Kabgayi, herekanywe imikino itandukanye iranga umuco Nyarwanda: imbyino, imivugo, ikinamico n'ibindi.@Rwanda_Edu @REBRwanda @Rwanda_Sports @ministryculture pic.twitter.com/FAOab3n3Vo
— Federation Rwandaise du Sport Scolaire FRSS (@FRSS2025) March 8, 2025
Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, yavuze ko Kiliziya Gatolika yabaye ku isonga ry’ababungabunze umuco Nyarwanda ndetse bakawukoraho ubushakashatsi bawutoza umwana w’u Rwanda kugira ngo atawibagirwa mu gihe ahura n’indi mico iva mu mahanga.
Ati “Iki gitaramo kiragaragaza uburezi gatolika bureba umwana, bureba umuntu mu mfuruka ze zose. Kiliziya mu burere n’uburezi iha muntu, ntabwo yibagirwa umuco.”
Yasabye kandi abarezi n’ababyeyi kurinda abana ikoreshwa nabi ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, abibutsa ko ari bo ba mbere bagomba gukosora umwana.
Uwari uhagarariye Minisiteri y’Uburezi, Nsengiyaremye Christophe, usanzwe ari Umuhuzabikorwa w’Uburezi mu Ntara y’Amajyepfo, yashimiye Diyosezi ya Kabgayi ku birori yateguye, avuga ko “bidashidikanywaho ko uburere n’uburezi mu mashuri ari muri iyi Diyosezi ya Kabgayi bigenda neza nk’uko abana barererwa muri aya mashuri babigaragaje.”
Yonyegeyeho ati “Mboneyeho kandi gushimira ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku ruhare rwayo rufatika mu kurerera u Rwanda. Ibyo bigaragazwa n’umubare w’ibigo bifasha Leta kurera.”
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Imikino n’Umuco mu Mashuri (FRSS), Karemangingo Luke, na we yashimiye Diyosezi ya Kabgayi, avuga ko babonye inkomoko yo kwitwara neza kw’amashuri yo muri iyi diyosezi mu marushanwa y’umuco.
Ati “Mu byo twibandaho cyane ni umuco kandi twishimiye kubagira nk’umufatanyabikorwa. Biratunezeza cyane iyo tubona amashuri angana atya yateranya, arushanwa mu muco. Natwe tuhabonera impano zitandukanye.”
Umuco uri mu marushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe ry’Imikino mu Mashuri mu Rwanda aho buri mwaka, amashuri arushanwa kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’igihugu.




















Amafoto y’abanyeshuri bagaragaza ubumenyi bwabo ku muco Nyarwanda binyuze mu mbyino, imivugo n’imikino itandukanye:




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!