Ni ubusabe yatangiye i Kigali ku wa 27 Mutarama 2025 ubwo hatangizwaga inama ngarukamwaka y’inteko rusange ya 26 ya EAPCCO.
Iyi nama izarangira ku wa 31 Mutarama 2025 yabimburiwe n’igice cy’abahagarariye inzego z’ubugenzacyaha mu bihugu binyamuryango ya EAPCCO, PPC.
Igice cya kabiri cyayo kizitabirwa n’abakuru ba polisi mu bihugu binyamuryango, mu gihe icya gatatu kizitabirwa n’abaminisitiri bafite polisi mu nshingano muri ibyo bihugu, ari na bo bemeza imyanzuro iba yaganiriweho ngo ishyirwe mu bikorwa mu gihe cy’umwaka.
Iyi nama yiga ku byaha bishobora gukorerwa mu bihugu binyamuryango bikagira ingaruka ku bindi bihugu.
Haba hagamijwe gushyiraho ingamba zihuriweho zo kubirwanya no gufata ababikoze bagakurikiranwa.
Ubwo yatangizaga iyo nama, CG Namuhoranye yavuze ko ari umwanya mwiza wo gufata ingamba zo guhangana n’ibyaha byibasira abaturage mu Karere, asaba ko habaho gufatanya kugira ngo bigerweho.
Ati “Ndabasaba kwibanda ku bikorwa bihuriweho mu kubaka ubushobozi bw’Akarere mu guhangana n’ibyaha bishya n’ibisanzweho byambukiranya imipaka. Tugomba gusangira amakuru ndetse agatangirwa gihe”.
CG Namuhoranye kandi yasabye abayobozi b’inzego z’ubugenzacyaha muri ibyo bihugu kunoza uburyo bwo kubika amakuru muri buri gihugu ariko bikajyana no kongera uburyo bw’itumanaho n’imikoranire no gutanga amahugurwa ahuriweho ku bakora muri izo nzego, kugira ngo ibikorwa bahuriyeho byihute.
Umuyobozi wungirije w’Ishami ry’Ubugenzacyaha muri Polisi y’u Burundi, Mutagatifu Aimable mu izina ry’umuyobozi wa PPC yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu bihugu binyamuryango ndetse agaruka ku byaha abona bigomba kwitabwaho by’umwihariko.
Ati “Nk’uko tubizi twese ibyaha bikorwa bikomeza kugenda bihinduka. Tugomba kwakira izo mpinduka kandi tugakora vuba. Akarere kacu uyu munsi kugarijwe n’ibyaha byifashisha ikoranabuhanga byibasira inzego z’imari n’abantu ku giti cyabo, ibibazo by’icuruzwa ry’abantu, kwimuka mu buryo bunyuranyije n’amatego n’ibindi. Ibyo bibazo ntibyakemurwa n’igihugu kimwe ahubwo hakenewe ubufatanye hagati y’ibihugu.”
Inama ihuza abayobora inzego z’ubugenzacyaha muri EAPCO yari ibaye ku nshuro ya 49, mu gihe ihuza abaminisitiri ifatwa nk’Inteko Rusange yo iba rimwe mu mwaka, aho iyi ari iya 26.
Mu 2024 u Burundi ni bwo bari buyoboye uwo muryango aho muri iyi nama buzahererekanya ububasha n’u Rwanda rugiye kuwuyobora mu 2025.
Ibihugu bigize EAPCCO ni u Rwanda, u Burundi Ibirwa bya Comores, Djibouti, Eritrea, Ethiopia, Kenya, Seychelles, Somalia, Sudani, Sudani y’Epfo, Tanzania, Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!