Iri rushanwa mpuzamahanga rizenguruka igihugu riri kuba ku nshuro ya 17, aho ryatangiye ku Cyumweru, tariki ya 23 Gashyantare rikazasozwa ku ya 2 Werurwe 2025.
Amstel iri mu baterankunga bakuru, ni yo ihemba umukinnyi wegukanye agace ku munsi, aho muri isiganwa ry’uyu mwaka, Umubiligi Aldo Taillieu ukinira Lotto Dstny Devo Team yabimburiye abandi kwambara uyu mwambaro.
Ubuyobozi bwa Bralirwa buvuga ko nk’ibisanzwe buzasusurutsa abazitabira Tour du Rwanda 2025 nk’uko byagenze muri enye ziheruka.
Nk’uko bisanzwe, ahasorezwa agace ku munsi, haba hari ibinyobwa bitandukanye bya Bralirwa by’umwihariko Amstel, bifasha abantu kumanura akavumbi.
Si ibyo gusa kuko uru ruganda runategura ibitaramo biriherekeza ibizwi nka ‘After Party’. Muri uyu mwaka, bizakorerwa i Musanze, Rubavu, Huye ndetse n’i Kigali ku munsi usoza irushanwa.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!