00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Rwanda yasubije u Bwongereza bwarwikoreje umutwaro wa RDC

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 20 February 2025 saa 08:06
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza, yasubije iki gihugu cyashinje u Rwanda kugira uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa Congo, ibusaba kureka kwirengagiza nkana no gushyigikira RDC ishakira ibisubizo mu ntambara.

Ku wa 18 Gashyantare ni bwo Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCDO, byasabye ibisobanuro Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, ku bikorwa byavuze ko RDF na M23 bikomeje gufata ibice mu burasirazuba bwa RDC.

FCDO yavuze ko u Rwanda rugomba guhagarika intambara, hakisungwa inzira y’ibiganiro by’amahoro nk’uko byemejwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yasubije FDCO yayisabaga ibisobanuro ko RDF yakajije ingamba z’umutekano ku mipaka y’u Rwanda mu kwirinda ibibazo byahungabanya umutekano w’igihugu nk’uko byagiye bigaragara mu bihe bitandukanye.

Mu itangazo yashyize hanze ku wa 19 Gashyantare 2025, yakomeje iti “Bimwe muri ibyo bibazo byagaragaye ku wa 26 Mutarama 2025, aho ibitero byagabwe ku mupaka wa Rubavu nyuma y’ifatwa rya Goma, bigahitana abantu 16 abandi basivili 177 bagakomereka.”

Yagaragaje kandi ko u Rwanda rwahuye kenshi n’ibibazo by’umutekano bituruka muri RDC, bigizwemo uruhare n’abarwanyi ba FDLR basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda.

Iyi ambasade yagaragaje ko FDLR yagabye ibitero ku Rwanda muri Kamena 2022, irasa ku butaka bwarwo. Ibi bitero byagabwe mbere y’ibyumweru bibiri ngo Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za guverinoma zikoresha Icyongereza, CHOGM, ibe.

Iti “FDLR yagabye ibitero 20 ku butaka bw’u Rwanda ariko uyu munsi yatewe icyuhagiro ndetse ihabwa ikaze mu ngabo za RDC, aho ingabo zose zihuje, FDLR igafatwa nk’umufatanyabikorwa w’ingenzi.”

Guverinoma y’u Bwongereza yibukijwe ko u Rwanda ruri gushinjwa ibyo binyoma nyamara ruri mu bihugu bya mbere bitanga umusanzu utaziguye mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro mu bice bitandukanye by’Isi, ibyo bigakorwa kinyamwuga.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza kandi yagaragaje ko M23 iri kwamaganwa, igizwe n’Abanye-Congo bahanganye n’uruhuri rw’ibibazo by’ivangurwa n’ubuhezanguni bishingiye ku moko bakorerwa, bikozwe na Leta yabo, bigakorerwa mu maso y’umuryango mpuzamahanga, n’u Bwongereza budasigaye.

Iryo vangura n’ubuhezanguni bushingiye ku moko bisa n’ibyakwirakwiye mu karere, Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza igashimangira ko bigomba kurandurwa mu guharanira amahoro n’iterambere rirambye.

Iti “U Bwongereza bwagakwiriye kugendera mu murongo w’inzira y’ibiganiro by’amahoro yemejwe na Afurika Yunze Ubumwe (AU), EAC na SADC aho gukomeza gutera ingabo mu bitugu RDC itsimbaraye ku gukoresha imbaraga za gisirikare nk’igisubizo.”

Iyi ambasade yavuze ko hari ingingo zigomba gushingwaho agati zirimo ko abantu badakwiriye kurangazwa n’imvugo z’uko FDLR ari umutwe w’abakambwe utagifite imbaraga, ikagaragaza ko icyo ari ikinyoma cyambaye ubusa.

Yavuze ko ahubwo uyu mutwe w’abajenosideri watangiye kubaho nyuma gato ya 1994, mu myaka yakurikiyeho wakomeje kwiyubaka, ukongera ubushobozi mu bijyanye n’intwaro ari na ko ukomeza kwinjiza abarwanyi bashya, ubifashijwemo na RDC mu bihe bitandukanye.

Hagaragajwe ko imbogamizi FDLR iteza zidashingiye ku bya gisirikare gusa, ahubwo uyu mutwe unakomeje gukwirakwiza ingengabitekerezo y’urwango ku Batutsi, ibyagize uruhare rukomeye mu bugizi bwa nabi bushingiye ku moko mu myaka 30 ishize.

Ikindi Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yagaragaje ni imvugo z’urwango ziganjemo ubuhenzanguni bushingiye ku moko byakunzwe kugaragazwa na bamwe mu bayobozi bakuru ba RDC n’u Burundi, na bwo bukomeje kongera ibibazo mu bindi mu karere kose.

U Bwongereza bweretswe ko bugomba kumva neza impamvu imirwano yongeye kubura, bugaragarizwa ko Ingabo za EAC (EACRF) zafashije mu buryo bukomeye gahunda yo gushyiraho agahenge mu mezi atandatu, ariko RDC igakomeza kwigaragaza nk’umwanzi w’amahoro.

Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza yibukije ko RDC yifashe, nta we igishije inama, ihagarika ubutumwa bwa EACRF mu kugarura amahoro muri iki gihugu, bitari uko yari irangamiye amahoro, ahubwo ari ugukomeza intambara.

Ambasade y’u Rwanda i Londres irakomeza iti “Ihuriro ry’ingabo za RDC, rigizwe n’igisirikare cyayo FARDC, SAMIDRC, ingabo ibihumbi 10 z’u Burundi, FDLR, abacancuro b’Abanyaburayi, bafite intwaro nyinshi zitandukanye, ntabwo rigamije kugarura umutekano, ahubwo rigamije gukomeza kurwanya M23 igizwe n’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda no gukomeza gushotora u Rwanda.”

Mu myaka irenga 20 MONUSCO imaze igerageza kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa RDC, mu gihe yari iri aho ni bwo Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bahuye n’ibibazo bikomeye cyane by’ubugizi bwa nabi, guhezwa no kwicwa.

Hagaragajwe ko ibyo byabaga mu gihe FDLR na yo yongeraga ubushobozi umunsi ku wundi, yagura ibirindiro ari na ko ibona indi mitwe y’abafatanyabikorwa.

Ku bw’izo mpungenge Ambasade y’u Rwanda mu Bwongereza irakomeza iti “U Rwanda rwakomeje kubaka ubushobozi bwarwo burufasha kurinda umutekano warwo n’uw’abaturage barwo, ari na ko rukomeza kubaka ubushobozi mu kwimakaza umutekano mu karere.”

RDC izenguruka ibice hafi ya byose by’u Burayi isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano no kuba rwakomanyirizwa ku gutanga wa musanzu wo kugarura amahoro, iyi ambasade ikavuga ko ibyo Kinshasa ikora bihabanye kure n’ubushake bwo kwimakaza amahoro.

U Bwongereza kandi bwibukijwe ko nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, iki gihugu cy’i Burayi gikomeje kuba indiri y’abajenosideri batunzwe n’imisoro Abongereza baba bavunikiye.

Ambasade y’u Rwanda iti “Mu gihe ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikomeje kohereza abakekwaho Jenoside, u Bwongereza bwo bwakomeje kuba ubwihisho bukingira abakekwaho ibyo byaha.”

Iyi ambasade kandi yavuze ko uko gutinda k’u Bwongereza mu kubohereza bitihanganirwa, ikagaragaza ko nk’uko FDLR imaze imyaka 30 muri RDC bimeze kimwe no kuri abo bantu bamaze iyo myaka bacumbikiwe n’iki gihugu cyo mu Burayi cyaruciye kikarumira.

Igaragaza ko bijyanye n’uko hari imyanzuro yemejwe na AU, EAC na SADC igamije kurandura FDLR, inahamagarira u Bwongereza kugendera muri uwo murongo iyo miryango yafashe ndetse bukagaragaza uruhare rwabwo.

Ibiro bya Guverinoma y’u Bwongereza bishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Commonwealth n’Iterambere, FCD, biherutse kwikoreza u Rwanda ibibazo bya RDC
Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Johnston Busingye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .