Airtel Rwanda yatangije ‘Byose Packs’ ifite umwihariko kuri internet ihendutse

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 2 Mata 2020 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Mu gihe iminsi ya ‘Guma mu Rugo’ yongerewe mu rwego rwo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, Airtel yashyiriyeho abakiliya bayo ‘Byose Packs’, ihurije hamwe uburyo bwo guhamagara imirongo yose no gukoresha internet bihendutse.

Ni uburyo buje bwunganira izindi ngamba, iyi sosiyete y’itumanaho iherutse gushyiraho zirimo gukuraho ikiguzi cyo kohereza ubutumwa bugufi hagati y’abakoresha Airtel, kuvugurura umuyoboro mugari wayo kugira ngo urusheho kunogera abawukoresha no gukuraho ikiguzi cyo kohererezanya amafaranga, kuyakura kuri konti ya banki no kwishyura serivisi zitandukanye hifashishijwe Airtel Money.

Kuva mu Rwanda hagaragara umuntu wa mbere urwaye Coronavirus, hashyizweho ingamba zitandukanye zo gufasha Abanyarwanda gukomeza ubuzima bari mu rugo bose, usibye abakora imirimo y’ingenzi nk’ubuvuzi, ubucuruzi bw’ibiribwa, farumasi n’iyindi ndetse n’abagiye gushaka serivisi zihuye n’iyo mirimo.

Nyuma y’aho inzego za leta zirimo Banki Nkuru y’u Rwanda n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) zasabye ibigo bitanga serivisi z’itumanaho gushyira mu bikorwa amabwiriza agamije korohereza Abanyarwanda gukomeza kubona zimwe muri serivisi byabahaga nta kiguzi batswe.

Airtel yo yakomeje gushaka n’ubundi buryo bw’inyongera bwafasha abakiliya bayo kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu rugo’ kandi bakarushaho kunogerwa na serivisi zayo.

‘Byose Packs’ ni imwe muri packs ubuyobozi bwa Airtel buvuga ko abakiliya bayo bazajya bagura ikabaha iminota yo guhamagara na internet bihagije icyarimwe muri iki gihe cyo guhangana na Coronavirus. Kuyigura bisaba gukanda *225*6#.

Kuri iyi paki nshya, abakiliya bazaba bafite amahitamo mu buryo bune, harimo imara iminsi ibiri ku mafaranga 500, imara icyumweru ku mafaranga 1 500 ndetse n’izimara ukwezi kumwe, imwe ku mafaranga 5 000, indi ku mafaranga 15 000.

Airtel Rwanda itangaza ko abakiliya bayo binyuze muri iyi paki nshya bazaryoherwa na internet ndetse n’iminota myinshi yo guhamagara.

Ubwo yatangazaga itangizwa ry’iyi paki nshya, Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, yavuze ko ihita iboneka mu Rwanda hose.

Yasabye abakiliya bashya kugura simukadi ya Airtel bagatangira kuryoherwa n’iyi paki ikubiyemo byose.

Amit Chawla yakomeje avuga ko iyi paki nshya ari igisubizo ku mubare w’abakenera internet wiyongera mu gihe bijyanye n’uko abakoresha telefoni zigezweho bakoresha porogaramu zikomeye.

Abafatabuguzi bafite amahitamo menshi aho nk’abakunda guhamagara cyane bakoresha ipaki zitanga iminota myinshi uhereye kuri 2GB n’iminota 3000 mu gihe bahamagara kuri Airtel ndetse n’iminota 225 bahamagara ku yindi mirongo mu Rwanda.

Indi paki ni imara iminsi ibiri kuri 500 Frw, ugahabwa 250 MB, iminota 200 uhamagara kuri Airtel n’iminota 15 uhamagara ku wundi murongo mu Rwanda hamwe na sms 50 wandikira abakoresha Airtel (073 na 072).

Uguze ipaki y’amafaranga 1500 ahabwa 750MB n’iminota 700 ahamagaza kuri Airtel, iminota 50 ahamagaza ku yindi mirongo na sms 150 yandikira abakoresha Airtel mu cyumweru.

Ni mu gihe ipaki nini ikubiye muri ‘Byose Packs’ ni iy’amafaranga 15 000; uhabwa 15 GB n’iminota 3000 uhamagaza kuri Airtel, iminota 500 uhamagaza ku yindi mirongo hamwe na sms 1500 wandikira abakoresha umurongo wa Airtel mu gihe cy’ukwezi.

Ikigenderewe muri ibi byose ni uguha abakiliya ba Airtel Rwanda ububasha bwo gukora gahunda zijyanye n’itumanaho ku buryo buboroheye no mu mudendezo usesuye.

Ku wa 18 Werurwe 2020, BNR yatangaje ko nyuma y’aho Coronavirus igaragariye ku Isi ndetse ikaba iri kugira ingaruka ku bukungu, ifatanyije n’izindi nzego za leta bagiye inama n’amabanki n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu rwego rwo gufata ingamba zigamije guhangana nazo.

Banki Nkuru y’u Rwanda yashishikarije abaturarwanda gukoresha aya mahirwe ntagereranywa atangwa na bimwe mu bigo by’itumanaho kuko bizarushaho kubakura mu irungu no guteza imbere umuco wo gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa bitandukanye.

Umuyobozi Mukuru wa Airtel Rwanda, Amit Chawla, avuga ko izi paki za "Byose Packs" ziboneka hose mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .